Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa perezida mushya wa Nigeria
Perezida Kagame yageze muri Nigeria ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi mu gihe Perezida Tinubu azarahirira kuyobora Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023.
Amatora ya Perezida wa Nigeria yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, yarangiye Bola Tinubu ari we utangajwe nk’uwatsinze aho agiye gusimbura Muhammadu Buhari usoje manda ze.
Ubwo aya matora ya Perezida yasozwaga abandi bakandida bari bahanganye bagaragaje ko habayeho kwiba amajwi basaba ko amatora yaseswa.
Ibi byatumye abo bakandida barimo Atiku Abubakar wasoje ku mwanya wa kabiri na Peter Obi wari ku mwanya wa gatatu, bageza ikirego cyabo mu rukiko basaba ko amatora asubirwamo kuko ibarura ry’amajwi ritanyuze mu mucyo.
Atiku na Obi bavuga ko amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora akwiriye guteshwa agaciro kuko mu ibarura hagaragayemo amakosa akomeye.
Bavuga kandi ko Tinubu atabonye 25% by’abatoye bose muri buri Leta nk’uko amategeko abisaba, bityo ko amatora agomba gusubirwamo.
Tinubu w’imyaka 71 kandi ashinjwa kuba yariyamamaje atabyemerewe kubera ibirego by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge yigeze gushinjwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Komisiyo y’Amatora ya Nigeria yemeye ko hari amakosa amwe yagiye aboneka mu ibarura ry’amajwi, gusa ivuga ko ntacyo byahungabanyije ku majwi rusange yatangajwe.
Guhera mu 1999 ubwo Nigeria yayoborwaga hashingiwe kuri demokarasi, buri gihe amatora ya Perezida akurikirwa n’ibirego by’uburiganya, gusa nta na rimwe ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora birateshwa agaciro.