Ntibasanzwe: Umwana w'imyaka 2 yakatiwe gufungwa burundu azira Bibiriya
Umwana wari igitambambuga cy’imyaka ibiri y’amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cy’Ubwisanzure mu by’Iyobokamana.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Koreya ya Ruguru, abafatanywe Bibiliya nk’igitabo Nyobokamana cy’Abakiristu, bakatirwa igihano cy’urupfu ndetse imiryango yabo harimo n’abana, bo bagakatirwa igifungo cy’ubuzima bwabo bwose. Mu 2022 gusa iyi raporo ivuga ko Abakristu bagera ku bihumbi 70 muri iki gihugu, bafunzwe ndetse hakiyongeraho n’abo mu yindi myizerere itanduakanye.
Uyu mwana w’umuhungu wagizwe imfubyi, afungiwe muri gereza kuva 2009 hamwe n’abandi benshi kubera imihango ya gikristu irimo no gutunga Bibiliya.
Abakirisitu bafungiye muri iyi gereza bafatwa nabi mu buryo butandukanye bubabaza umubiri. Iyi raporo ivuga ko Minisiteri y’Umutekano muri Koreya ya Ruguru, ari yo nyirabayazana wa 90% by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa abayoboke b’imyemerere ya Shaman ndetse n’Abakiristu.
Umuryango udaharanira inyungu wo muri iki gihugu witwa ‘Korea Future’, uvuga ko Leta ya Koreya ya Ruguru itoteza abantu bakora ibikorwa bishingiye ku myemerere, abatunze ibikoresho by’imyemerere, abafite amadini, abafite aho bahurira n’abanyamadini ndetse n’abantu basangiza imyizerere yabo.
Abo bantu baba bashobora gutabwa muri yombi bagafungwa batotezwa, bagakorerwa iyicarubozo, guhatirwa gukora imirimo runaka, kwimwa uburenganzira ndetse no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Leta zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru nta mubano zifitanye mu bya dipolomasi, gusa mu Kuboza 2021, Amerika yashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumye wamagana ibikorwa byayo bikabije, byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.