Ntibisanzwe: Abantu 13 bishwe n'igikoma
Inkuru ikomeje gucicikana hirya no hino ku isi ni iy'bantu 13 bo mu muryango umwe bafashwe n’inzara birara ku gikoma birangira kibivuganye nubwo bivugwa ko n'ubundi batari kumara kabiri inzara itabivuganye.
Yaba ibinyamakuru byandikira muri Namibia, ibyo hanze y’igihugu na news.sky.com dukesha iyi nkuru byazindutse bitangaza ko abantu 13 bo mu muryango umwe basomye ku gikoma baracurura kirabacuranura.
Raporo za muganga zitandukanye zemeza ko kiriya gikoma cyarimo uburozi ariko ntiharamenyekana aho bwavuye.
Abana bagizweho ingaruka cyane ni abari mu kigero cy’imyaka ibiri n’itatu. Bivugwa ko bari bafite inzara iteye ubwoba ku buryo ikintu cyose cyari kubaramira batakireberaga irihumye.
Iyi nkuru kandi yanatangajwe mu binyamakuru bya Leta ya Namibia mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’iki kibazo dore ko ngo uretse 13 bitabye Imana hari abandi bane barembye cyane ku buryo igihe icyo aricyo cyose bashobora kubura ubuzima.
Igitangazamakuru cya Leta ya Namibia ,NBC cyasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’Ubuzima wahishuye ko hari abantu 20 basomye kuri kiriya gikoma kirimo uburozi kuko cyavanzwe n’ibisigazwa by’inzoga ikorerwa muri iki gihugu.
Abitabye Imana bari batuye mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru ya Namibia. Bose bari hagati y’imyaka ibiri n’itatu.
Kiriya gikoma hari andi makuru yemeza ko cyari gikozwe mu ifu y’ingano ivanze na bimwe mu byakuwe mu nzoga yengerwa muri Namibia. Iperereza ryahise ritangira ngo harebwe icyaba cyateye ruriya rupfu.
Bafashe igikoma banyweye bacyohereza muri Afurika y'Epfo gupima buriya burozi ngo bamenye uko byifashe.
Namibia harya uwo inzuzi zereye
Ibihugu byo muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara usanga ariho habarizwa abaturage bifuza kurya mu gihe mu bihugu byateye imbere kurya babifata nk’uburenganzira bw’ibanze. Ibura ry’ibiribwa muri Namibia riterwa n’uko bagira ibihe bibi by’amapfa aho impeshyi imara igihe kirekire imvura ikagwa ari imboneka rimwe hivangamo n'ingaruka z'ubutayu bwa bwa Namib. Ubukene bukabije nabwo buturuka ku ibura ry’akazi, kuba batigisha uko wakwihaza mu mirire, n’ibindi tutarondoye.
Namibia ituwe na miliyoni 2.3. abaturage 780,000 bafite inzara y’akarande. Hejuru ya 60% bituriye mu byaro bakaba badafite ubutaka bwo guhingaho. Byinshi mu bikoreshwa muri Namibia bigurirwa muri Afurika y'Epfo .
Hage Gottfried Geingob niwe uyobora Namibia kuva ku itariki 21 Werurwe mu 2015.
Yabaye Minisitiri w'Intebe wa Namibia kuva mu 1990 kugeza mu 2002. Yongeye kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuva mu 2008 kugeza mu 2012.