Leta y'U Rwanda yatangaje akayabo itanga buri munsi mu kwita ku bibasiwe n'ibiza

Leta y'U Rwanda yatangaje akayabo itanga buri munsi mu kwita ku bibasiwe n'ibiza

Jun 02,2023

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza bihenze ku buryo bitwara nibura miliyoni zisaga 100 Frw ku munsi, ariko ko leta izakomeza gushaka ubushobozi bwo kwita ku baturage bayo.

Imibare igaragaza ko nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ntangiro za Gicurasi, imiryango 5.159 igizwe n’abantu 20.326 yagizweho ingaruka zatewe n’ibiza. Yashyizwe kuri site 93 hirya no hino mu turere twibasiwe.

Abo bantu bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo kubona aho bakinga umusaya, ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro, serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.

Nyuma y’uko imvura igabanyutse, ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikagabanuka, abaturage inzu zabo zitasenyutse, abafite ubundi buryo bwo gukodesha cyangwa gutura ahandi batangiye gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu munsi hasigaye site 25 zirimo abaturage 7.620 babumbiye mu miryango 1.826, mu gihe imiryango 1.843 ikeneye ubufasha bwo gukodesha yahawe amafaranga y’inzu y’igihe cy’amezi atatu, ndetse ihabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze byo kuyifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Iyi minisiteri ivuga ko binyuze ku buryo bwatanzwe bwo kunyuzamo inkunga, imaze kwakira amafaranga angana na miliyoni 853 Frw.

Icyakora, ngo ikiguzi cyo kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza kiri hejuru cyane.

Minisitiri Kayisire yagize ati "Ariya mafaranga abaturage n‘abandi batanze, adufasha mu kwita kuri izi site, icyo nababwira ni uko kubatunga ku munsi ni mafaranga atari make arenze miliyoni 100 Frw ku munsi, ku buryo ariya miliyoni 800 Frw ushobora gusanga ari nk’icyumweru kimwe."

"Amafaranga aradufasha cyane ariko hari abandi batanze ibiribwa, abatanze imyambaro kugira ngo leta ifashe abaturage neza." Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

Mu gukomeza gushaka ubushobozi no gutangira gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, gusana Ibikorwaremezo no kubaka ubudahangarwa, nibura hakenewe miliyari 296 Frw.

Minisitiri Kayisire yakomeje ati "Muri ziriya miliyari 296 Frw zishobora no kwiyongera, ni amafaranga dufata nk’ayo gusana ibyangijwe, harimo ibice byinshi, gahunda y’igihe kigufi n’igihe kirekire."

Harimo nk’imishinga y’igihe kirekire kandi ikeneye amafaranga menshi, hakaba n’iyihutirwa nko kubakira abaturage byonyine bikeneye miliyari 30 Frw.

Ni amafaranga yavuze ko ari menshi ku buryo utayakura mu misanzu itangwa n’abaturage.

Yakomeje ati "Ni yo mpamvu navuze ngo Leta izashaka ingengo y’imari nk’uko ishakisha yaba mu nguzanyo ziciriritse, yaba mu baterankunga batanga amafaranga menshi, yaba mu mishinga y’igihe kirekire y’ibi bijyanye n’ihingagurika ry’ibihe, ntabwo aya wayakura mu bushobozi bw’abantu, biba ari ibintu biremereye cyane."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko kugeza ubu ibikorwa remezo byangiritse byose bimaze kubarurwa.

Kugeza ubu nibura ngo 90% y’ibintu bigomba gusanwa ubu birazwi, haba inzu zasenyutse zigomba kuvugururwa cyangwa izigomba kubakwa ahandi.

Yavuze ko ibikorwa byose bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage, ku buryo inzu ziri ahantu hateye inkeke zashyizweho ibimenyetso ngo hatagira umuntu uzisubiramo.

Yavuze ko abacumbikiwe muri site zashyizweho barakomeza gufashwa "kugeza igihe bazagira mu nzu zabo zubatse ahantu hameze neza."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko abavuye mu byabo bakomeje gufashwa mu kubungabunga ubuzima, hakumirwa indwara zishobora kwibasira abantu bahuriye hamwe, nk’iziterwa n’umwanda.

Hakiyongeraho no gukumira izindi ndwara nka malaria ziba zishobora kubibasira, cyangwa izijyanye n’imirire mibi ku bana, cyane habaruwe abagera ku 1610 bacumbikiwe.

Yakomeje ati "Aho abantu bari za malaria nazo zikunda kuza, ariko hakaba hari n’ingamba twafashe kugira ngo zidafata intera yo hejuru. Twatanze inzitiramubu 4400 kugira ngo abantu birinde malaria, twateye umuti muri izo site zose kugira ngo imibu itabasha kuhaba, twafashe ingamba zose kugira ngo abantu bakomeze kugira ubuzima bwiza."

Nyuma y’ibi biza, Minisitiri Kayisire yavuze ko hakomeje no gusuzumwa uburyo bwo kuzahura imibereho y’abahombejwe n’ibiza, barimo nk’abahinzi imirima yabo yatwawe n’amazi cyangwa abakoraga indi mirimo.

Ati "Ntabwo twavuga uno munsi ngo tuzabaha iki, ariko birateganyijwe mu buryo bwo kubasubiza mu buzima busanzwe no kongera kubaremera imibereho myiza yabo."

Ubuyobozi buvuga ko ibipimo byerekana ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zizakomeza kugenda ziba nyinshi.

Icyakora, ngo hakozwe inyigo zigaragaza uguce mu gihugu dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure cyangwa inkangu, n’iyerekana imisozi nk’ahakwiye gushyirwa imirwanyasuri.

Minisitiri Musabyimana yakomeje ati "Ibyi tubihereyeho ubwabyo bigaragaza ko dufite inyigo twagombye guheraho kugira ngo twirinde byinshi mu biza bishobora kwibasira abaturage."

"Ari nako tubashishikariza kubahiriza imikoreshereze y’ubutaka, buri wese akareba ko aho atuye hadashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, akibwiriza akimuka adategereje ko ahakurwa n’ibiza, ndetse na mbere y’uko umuntu atangira umushinga aba agomba kubyakira uburenganzira, akareba niba ahantu ashaka gukorera koko hajyanye n’ibyo yifuza gukora."

Uretse abantu 135 bishwe n’ibi biza, abakomeretse 111 baravuwe, uyu munsi abakiri mu bitaro ni batandatu, abandi barakize.

Imihanda migari yari yafuzwe n’inkangu myinshi ni nyabagendwa, 17 kuri 20.