Abakinnyi ba Rayon Sport barwaniye mu nzira berekeza i Huye guhangana na APR FC

Abakinnyi ba Rayon Sport barwaniye mu nzira berekeza i Huye guhangana na APR FC

  • Intambara muri Rayon Sports igiye gukina umukino wa nyuma na APR FC

  • Abakinnyi ba Rayon Sports barwaniye mu nzira yerekeza i Huye

Jun 02,2023

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yerekeje i Huye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kamena, aho igomba kwitegura umukino uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023.

Iyi kipe yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ituzuye kuko bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba binangiye kugenda mu gihe batarishyurwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri baberewemo.

Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y’Umunya-Kenya, Paul Were n’Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n’ibyo kunywa, hazwi nko kwa "Hadji", ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

Amakuru avuga ko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk’abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

Abakinnyi bose bakimara kwegera imodoka ngo batsimbure, ni bwo Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

Nyuma yo guhosha izi ntonganya, imodoka itwaye ikipe ya Rayon Sports yakomeje urugendo rugana i Huye.

Ahagana saa Tanu za mu gitondo ni bwo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bemeye kujya i Huye ahazabera umukino uzayihuza na APR FC. Mu basigaye harimo Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Aba bose banze kugenda kuko bari bafite amakuru ko nta gahunda ihari yo kubahemba, nubwo bamwe muri bo babaciye mu rihumye bakagenda urusorongo bitandukanye n’ibyo bari bumvikanye ko babanza guhembwa.

Rayon Sports ifite umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023, izahuriramo na APR FC kuri Stade y’Akarere ka Huye.