Uko amapeti 16 y'igisirikare cy'u Rwanda arutanwa ndetse n'ibirango byayo
Mu gisirikare cy'u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by'indashyikirwa bitandukanye.
. Uko amapeti y'igisirikare cy'u Rwanda akurikirana
. Ibirango bikoreshwa ku mapeti y'ingabo z'u Rwanda
Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby'ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n'ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by'indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n'igihugu muri rusange.
Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo kikagenda kibamo ibyiciro bito.
Ibyiciro bikuru birimo icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisiye.
Abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".
Ibirango by'impeta z'abasirikare b'abofisiye biba byiganjemo inyenyeri (zitandukana bitewe n'urwego umusirikare ariho), ikirangantego cy'u Rwanda ndetse n'ibishushanyo by'intwaro.
Abofisiye bahera ku ipeti rya Second Lieutenant kugeza ku rya General ari na ryo riruta ayandi, abatari abofisiye bagahera ku ipeti rya Corpal rito kuruta andi mu gisirikare cy'u Rwanda, kugeza ku ipeti rya Warrant Officer I.
Uko amapeti 16 yo muri RDF arutanwa uhereye ku rito.
1. Corporal
2. Sergeant
3. Staff Sergeant
4. Sergeant Major
5. Warrant Officer II
6. Warrant Officer I
7. Second Lieutenant
8. Lieutenant
9. Captain
10. Major
11. Lieutenant Colonel
12. Colonel
13. Brigadier General
14. Major General
15. Lieutenant General
16. General