Dr. Sabin yagizwe umuyobozi w'ikigega gikomeye ku isi

Dr. Sabin yagizwe umuyobozi w'ikigega gikomeye ku isi

Jun 03,2023

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).

The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw’isi.

Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho n’ibihugu kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo kwifashisha muri ibyo bikorwa byose bigamije guhangana n’indwara z’ibyorezo.