Urubanza rwa Fulgence Kayishema rwasubitswe
Abashinjacyaha babwiye urukiko ko bakeneye igihe cyo gutegura ibindi birego byiyongera kubyo bamurega.
Kuwa gatanu ushize ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yarezwe ibyaha bitanu bishingiye ku kwica amategeko y’abinjira n’abasohoka, umwirondoro muhimbano, no kuba muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa akazagarurwa kuburanishwa kuwa gatanu w’icyumweru gitaha.
Kayishema yashakishwaga n’urwego ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rumushinja uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 2000 ku Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda muri jenoside.
Mu cyumweru gishize polisi yamufatiye i Paarl hanze gato ya Cape Town mu isambu nini y’ibikorwa by’ubuhinzi aho “yakoraga ari naho yari atuye wenyine”, nk’uko umuvugizi wa polisi ya Africa y’Epfo Brigadier Thandi Mbambo yabitangaje.
Yafashwe avuga ko yitwa Donatien Nibashumba uva mu Burundi.
Ku byaha akekwaho gukorera mu Rwanda, mu cyumweru gishize mu rukiko Kayishema yavuze ko nta ruhare yagize mu bwicanyi ubwo aribwo bwose .
Biteganyijwe ko namara kuburana ibyaha aregwa na Africa y’Epfo azashyikirizwa ruriya rwego ruca imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha, narwo rwavuze ko ruzamwohereza mu Rwanda.