Alliah Cool agiye gushyira hanze Film nshya ikomeje kuvugisha abatari bake - VIDEO

Alliah Cool agiye gushyira hanze Film nshya ikomeje kuvugisha abatari bake - VIDEO

Jun 03,2023

Umukobwa ugezweho muri Cinema mu Rwanda Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cool yateguje filime nshya yise ‘Good Book Bad Cover’ izagaragaramo ibyamamare bitandukanye.

Iyi filime yatangiye gusakazwa henshi kumbugankoranga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023, yakiranwe urugwiro n’urukundo mu bafana ba filime.

Umuhanzi Okkama ni we waririmbye Soundtrack Alliah Cool yavuze kuri Okkama ati “Ntabwo yigeze ayikinamo, we yakoze indirimbo twifashishije kandi ndamushimira uruhare yagize mu kuryoshya filime yacu.”

Iyi filime izagaragaramo abandi bantu basanzwe bazwi nka Camille Yvette ubarizwa muri Kigali boss Babes, Francis Zahabu, Alice la boss n’abandi.

Igiye kujya hanze ikurikira iyo yise ‘Alliah The Movie’ yasohotse mu 2021 ikazasohoka mu gihe hagitegerejwe indi yitwa ‘Accidental Vacation’ yahuriyemo n’abakinnyi bakomeye by’umwihariko muri Nigeria.

Ni filime mpuzamahanga uyu mugore avuga ko azamurika mu minsi iri imbere cyane ko imirimo yo kutunganya yose iri kugana ku musozo.

REBA VIDEO HANO