Dore impamvu umugabo ashobora gusohora imburagihe n'icyo yakora ngo abyirinde

Dore impamvu umugabo ashobora gusohora imburagihe n'icyo yakora ngo abyirinde

Jun 05,2023

Gutera akabariro ku bashakanye ni inkingi ikomeye ituma urugo ruramba kandi rugakomera. Iyo rero havutsemo ikibazo mu migendekere yabyo usanga umubano wa babiri utari kugenda neza nk’uko babyifuza.

. Impamvu zitera umugabo gusohora vuba

. Uko umugabo yabigenza akabasha kurangiza mu gihe kiboneye

Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo ( reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve ) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore ).

Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra) .

Hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :

.Gusohora icyinyumanyuma ( retrograde ejaculation)

.Gusohora vuba (premature ejaculation )

.Gutinda gusohora ( delayed or retarded ejaculation )

.Kudasohora (anejaculation or failure to ejaculate )

.Uyu mwanya tugiye kurebera hamwe GUSOHORA VUBA no GUTINDA GUSOHORA mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.

Muri rusange bavuga “GUSOHORA VUBA “ iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).

Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).

GUTINDA GUSOHORA

Ni ukunanirwa gusohora ( kurangiza ) ku mugabo mu gihe kirekire kuva umugabo atangiye gushaka no gukora imibonano.

Uko abagabo bagenda bakura (basaza )ni ko n’ igihe basohorera kigenda kirushaho kwiyongera ( kiba kirekire ) hakaba n ‘ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake.

Iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu zinyuranye nka:

-Gukoresha imiti ivura depression( imwe n’ imwe )

-Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyumvirizo (perte de sensation sexuelle du penis)cyane cyane ku barwayi ba diabete

-Ihungabana ry’ imitekerereze (psychological disorders):nka nyuma yo gupfakara cg divorce.

-Hakaba n’igihe nta mpamvu iba izwi yabiteye ( idiopathic condition).

-Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe (underestimation ),

-Kujya gukora imibonano uhangayitse (ufite depression )

-Kujya gukora imibonano ufite ibibazo by’amafaranga biguhangayikishije cyane ( ari byo uru kwitekerereza) .

-Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato (sexual repression )

-Kuba utigirira ikizere mu busanzwe (wisuzugura ko nta cyo ushoboye )

-Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano( mutamenyeranye )

-Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza .

-Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi;

-Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure (ugatinda kuyikora)

-Kuba utamenyereye imibonano (umubiri uba wumva ushaka ku maximize ayo mahirwe -ubonye bigatuma umugabo asohora vuba ).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.

Dore ibyiciri bitandukanye byo gutinda kurangiza:

Iby’ubuzima bwose (lifelong) : kuva umuntu atangiye gusohora (puberite ) kugeza ashaje

Ibiza nyuma (acquired):mbere biba byari byiza bigahinduka nyuma

Ibya rusange (generalized ) : iyo biba hatitawe ku wo mwakoranye imibonano N’ uburyo bwo gutegurana

Iby’ umwihariko ( situational delayed ejaculation ) : iyi bitewe n’ uwo mwakoranye imibonano uburyo mwabyinjiye mo .

Impamvu zishobora gutera gutinda gusohora twazikubira mu byiciri bibili ari byo :

Imitekerereze (psychological causes )

Imimerere y’ umubiri (physical causes )

ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA MU GIHE UGIRA IKIBAZO CYO KURANGIZA IMBURAGIHE:

Gufata imiti irwanya ubwoba ,uburakari no kwiheba (anxiolytic & anti-depressant medications)

Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano

Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano

Kwigirira ikizere ko ushoboye

Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .

Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira.

Gutera akabariro ku bashakanye ni inkingi ikomeye ituma urugo ruramba kandi rugakomera. Iyo rero havutsemo ikibazo mu migendekere yabyo usanga umubano wa babiri utari kugenda neza nk’uko babyifuza.

Tags: