Kiyovu Sports yirukanye 14 barimo Kimenyi Yves

Kiyovu Sports yirukanye 14 barimo Kimenyi Yves

Jun 08,2023

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 18 ndetse n’abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w’imikino.

Ibi babitanagaje bakoresheje urukuta rwabo twa Twiter bemeza ko Juvenal ari gukora igishoboka cyose agatandukana n’aba bakinnyi, yewe n’abari bagifite amasezerano akaba ari gushaka ibisabwa ngo batandukane nta mananiza kandi nta gutinda.

Abagiye gusezererwa muri Kiyovu Sports Juvenal yemeje ni aba bakurikira

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n’umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshyashya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n’abandi bari mu biganiro.

Pichou na Abedi bamaze iminsi bafasha Kiyovu Sports, Juvenal ntabwo ashaka kubumva.

Abafana ba Kiyovu Sports uyu mwaka bagize agahinda gakabije nyuma yo kubura ibikombe 2 mu cyumweru kimwe

Ssekisambu utaravugirwagamo ari mu bahereweho bashimirwa

Norodien Riyaad nawe nyuma y’umwaka umwe yamaze gushimirwa