Kabuga Felecien ntakiburanye ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa

Kabuga Felecien ntakiburanye ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa

Jun 08,2023

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe mu bagize itsinda ry’inzobere zakoze raporo ku buzima bwe – ko butamwemerera "kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo" – abazwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi.

Itsinda ry’abashinjacyaha ryari rikurikiye mu buryo bw’amashusho riri i Arusha muri Tanzania, mu gihe ubwunganizi bwa Kabuga bwari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Kabuga, wari ukurikiye iri bazwa ari kuri gereza y’urukiko icyo gihe, nta kanya yahawe ko kuvuga ku buhamya bw’iyi nzobere. Mu gihe cyashize, Kabuga yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Iburanisha ryashyizwe mu muhezo nibura inshuro imwe, ubwo iyi nzobere yari itangiye kuvuga ku makuru y’umwihariko ajyanye n’ubuzima bwa Kabuga, arimo nko kuba arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Bonomy yari yarisubitse "kugeza igihe kitazwi".

Hari nyuma y'uko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw’i La Haye mu Buholandi ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe.

Hakurikiraho iki nyuma y’iki cyemezo?

Bismarck Murangwa, inzobere mu mategeko mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibi igikurikiraho "ni uko akenshi abamwunganira bahita basaba ko arekurwa".

Murangwa yabwiye BBC ati: "Abavoka be akenshi bahita basaba ko arekurwa, kuko baba bavuga bati ’niba adashobora gukurikira urubanza ntacyo akimara hano’. Ibyo hakabaho kubiburana".

Murangwa avuga ko nyuma y’icyemezo nk’iki urukiko rureba niba hadahita haba icyitwa "trial under alternative procedure" cyangwa se ugenekereje "iburanishwa mu bundi buryo bushoboka" "kugira ngo habeho kurengera inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyo aregwa".

Murangwa yongeraho ati: "Hari ubwo uregwa ashobora gukomeza gufungwa akemererwa gukurikirana urubanza aho afungiye, ariko abamwunganira nabo ubu bagiye kurega basaba ko arekurwa".

SRC: Umuryango