Karim Benzema wari umaze iminsi aca ibintu muri Real Madrid yerekeje muri Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudite
Rutahizamu Karim Benzema yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudite akazajya ahembwa arenga kuri miliyoni €200 ku mwaka.
Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ikina muri shampiyona ya Arabia Saudite ariyo Al Ittihad yabitangaje ko yamaze gusinyisha Karim Benzema amasezerano y’imyaka 2 aho izajya imuha agera kuri miliyoni 200 z’amayero kuri buri mwaka umwe w’imikino.
Uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 14 nyuma y’uko amasezerano ye arangiye ndetse akemera no kongera andi y’umwaka umwe ariko mu gihe bitarakorwa agahita yifuzwa cyane na Al Ittihad kandi imuha amafaranga menshi cyane.
Nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano, yavuze ko shampiyona ya Saudi Arabia ifite abakinnyi beza bityo akaba yifuza gutwara ibikombe kandi ko Cristiano Ronaldo yerekana ko Arabia Saudite yatangiye kujya ku gasongero.
Yagize ati "Al-Ittihad ni ubuzima bushya kuri njye. Ni shampiyona nziza kandi hari abakinnyi benshi beza. Cristiano Ronaldo asanzwe hano, ni inshuti yerekana ko Saudite itangiye gutera imbere kandi ndi hano kugira ngo ntware ibikombe nk’uko nabikoze i Burayi".