Général Major Aloys Muganga wirukanywe burundu mu gisirikare cyu Rwanda RDF ni muntu ki?

Général Major Aloys Muganga wirukanywe burundu mu gisirikare cyu Rwanda RDF ni muntu ki?

Jun 08,2023

Maj Gen Mugaga yahoze ari umugaba mukuru w’inkeragutabara (abahoze mu gisirikare bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa) kuva mu 2018 kugeza mu 2019. Yirukanwe yari umukuru w’ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

Mu yindi mirimo yakoze harimo nko kuba umukuru w’ishuri rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Amakuru yo ku rubuga rwa minisiteri y’ingabo avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu gucunga imishinga yakuye kuri Maastricht University mu Buholandi ndetse ko yarangije mu ishuri ry’intambara ry’Amerika (United States of America War College).

Ibyo wamenya birambuye kuri we

Mu buzima busanzwe Aloys G. Muganga ni umugabo wubatse.

Mbere y’uko agirwa Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Burasirazuba.

Yakoze mu zindi nzego zitandukanye z’igisirikare zirimo nko kuba umukozi w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’igisikare muri EAC.

Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.

Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.

Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.

Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.

Gen. Maj. Muganga yari umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama 2018, aho icyo gihe yavuye ku ipeti rya Brigadier Général agahabwa irya Général Major.

SRC: Umuryango