ShaddyBoo yabuze ayo acira n'ayo amira nyuma yo guhabwa akayabo ku mbuga nkoranyambaga ze

ShaddyBoo yabuze ayo acira n'ayo amira nyuma yo guhabwa akayabo ku mbuga nkoranyambaga ze

Jun 08,2023

Umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka shaddyboo_92 yagaragaje ko yabuze icyemezo afata bitewe n’amafaranga menshi yemerewe n’ikipe yo muri Arabie Saoudite yamusabye ayigurisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.

Shaddyboo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasabye inama abamukurikira [Followers] kugira ngo amenye icyemezo afata bitewe n’uko ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Arabie Saoudite yamusabye kugura imbuga nkoranyambaga ze ngo imuhe akayabo ka miliyoni 20$ ni ukuvuga asaga miliya 20RWF.

Yagize ati “Nkeneye inama zanyu. Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu kiciro cya gatatu muri Arabie Saoudite irashaka kumpa miliyoni 20 z’amadorali ngo bagure Twitter yanjye na Instagram… Mbyemere cyangwa mbyange?”

Kugisha inama kuri iyi ngingo, birasobanura ko uyu mubyeyi w’abana babiri yabuze icyemezo afata ariko agatima gakomeje gutera kuri aka kayabo yemerewe.

Urubuga rwa Instagram rwa Shaddy-boo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ikimero cye, rukurikirwa n’abarenga miliyoni 1 mu gihe akurikirwa n’abarenga ibihumbi 212 kuri Twitter.

 

Tags: