Biravugwa: Harmonize yateye inda mushiki wa Diamond
Bikomeje kuvugwa muri Tanzania ko umuhanzi Harmonize ashobora kuba yarateye inda mushiki wa Diamond Platnumz batandukanye habura gato ngo batane mu mitwe.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bikomeje kwandika inkuru zivuga ko Harmonize ashobora kuba yarateye inda Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we muri Wasafi Records bakaza gutandukana bashwanye.
Simulizi Na Sauti ivuga ko Esma Platnumz wavuzwe mu rukundo n’Umuhanzi Harmonize usanzwe ari umwanzi karundura wa musaza we Diamond Platnumz akaba umuyobozi mukuru w’ikigo Wasafi Group gifite ibitangazamakuru, inzu ireberera inyungu z’abahanzi n’ikigo gitega ku mikino.
Iki kinyamakuru kivuga ko gishingira ku magambo Esma Platnumz yatangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite umwana kandi ko azibaruka hagati y’ukwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira 2023. Tariki 06 Gicurasi Esma yagize ati ”Ryoherwa n’iyi mvura uri kumwe n’umukunzi wawe. Mu mezi atatu cyangwa ane turibaruka umwana”
Icyatangaje abantu benshi nuko uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania yarengejeho ko uwo mwana azibaruka ari uw’umugabo ukomoka mu gace ka Mtwara muri icyo gihugu kandi ariho uyu muhanzi Harmonize bavuzwe mu rukundo akomoka.
Asoza ubutumwa yatambukije kuri Instagram yagize ati ”Turibaruka umwana kuva i Mtwara” iyi mvugo niyo benshi bari gushingiraho bavuga ko uyu mukobwa yaba ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Harmonize na Kajala Frida biteguraga kubana.
Bivugwa ko Kajala Frida akimara kumenya ibanga ry’uko Harmonize yari amaze kongera guha amahiwe ya kabiri banitegura kurushinga, yateye inda umukobwa uvukana na Diamond Platnumz yahise asesa umubano wabo ndetse atangaza ko bitari bikwiye kongera guha amahirwe uyu musore uharaye Yolo The Queen.
Ku rundi ruhande ariko Harmonize akimara gutandukana na Kajala yahise ashyira hanze indirimbo ‘Single’ ikomeje kumwambutsa imipaka, ikagira ubutumwa bugaragaza ko uyu mugore Frida ashobora kuba yaramucaga inyuma, kandi we yari amaze kumwiyegurira yifuza ko banashinga urugo bakubaka umuryango.