Ibyo wamenya kuri Lt Col Simon Kabera wazamuwe mu ntera harimo kuba umuhanzi wiindirimbo zo guhimbaza Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Kamena 2023, nibwo Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF .
Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Yigeze kuvuga ati “Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.”
“Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y’ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda mu gihe nkituyemo.”
Imwe mu ndirimbo Lt Col Simon Kabera afite harimo amagambo akunze gufasha benshi aho igira iti “Mfashe inanga yanjye ndirimbe, ngutuye ineza yo wangiriye…” ni agace k’indirimbo ‘Mfashe inanga’.
Asanzwe afite izina rizwi muri Gospel nyarwanda
Izina Simon Kabera, ryihuta cyane mu matwi y’abakurikiranira hafi indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko abazi indirimbo ‘Mfashe Inanga’ izwi na benshi cyane, akaba ari we wayiririmbye.
Nyuma y’uko Lt Col Simon Kabera ahawe uyu mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa RDF, bamwe mu basanzwe basengana na we mu itorero rya ADEPR, bagaragaje akanyamuneza batewe na byo, aho bamwe bavugaga ko “Mwenedata ishyuka mu nshingano.”
Lt Col Simon Kabera, amaze igihe mu buhanzi bw’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, yatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yari umunyeshuri waho.
Ni umukristu usengera muri ADEPR-Remera, akaba ari umuhanzi w’igikundiro kubera ijwi rye rifasha benshi kwinjira mu mwuka.
Si mushya mu mirimo ya gisirikare, kuko muri Mutarama 2019 yari yahawe Umwanya n’Inama y’Abaminisitiri, wo kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, ubwo yari afite ipeti rya Major.
Asanzwe afite indirimbo zinyuranye zirimo iyi “Mfashe Inanga” yamamaye, aho ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1 kuri YouTube, hakaba iyitwa ‘Ku musaraba’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Munsi yawo’, n’iyitwa ‘Inshuti nizera’.
Se yahungiye muri Uganda mu 1962, mbere y’uko Kabera avuka mu 1973. Yavukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w’inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.
Ati “Ariko hamwe n’ubutegetsi bubi bwariho n’akarengane kari gahari, data ahunga mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w’umushumba w’Abanya-Uganda.”
Yavuze ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.
Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga “Akanyarwanda”.
Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga kwisanisha n’Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashywe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.
Ati “Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k’umuntu gashingira ku kuba afite igihugu akomokamo.”
Mu 1991 ngo ntiyigeze abwira ababyeyi be [bari bakiriho] ndetse n’abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude [witabye Imana] bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati “Ni urukundo rw’igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu. Nahuriyeyo n’abandi bavuye mu ishuri nkanjye [...] twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy’amata n’ubuki [...] Nari nzi ko hari ukuntu nk’umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n’ubuki.”
Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.
Ati “Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n’urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.”
Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.
Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.
Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yigeze kuvuga ati “Niba ukunda ijuru, kunda n’iki gihugu kuko mbere y’uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n’iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.”
SRC: Umuryango