Yamaze imyaka 122 yose ku isi. Reba ibintu 3 bitangaje byamufashije kuramba

Yamaze imyaka 122 yose ku isi. Reba ibintu 3 bitangaje byamufashije kuramba

Jun 09,2023

Umufaransakazi Jeanne Calment, yateye intambwe ikomeye cyane yo kurama kugera ku myaka 122, aho yahise aca agahigo ko kuba umuntu uramye cyane kurusha abandi bose ku isi.

Icyakora mbere yo gupfa,Madamu Calment yaganiriye n’umunyamakuru Jean-Marie Robine, umuhanga mu kumenya ubuzima bw’abantu wize ibijyanye n’isano riri hagati y’ubuzima no kurama.

Madamu Robine yagize ati: "Dukwiriye kumenya ko ikintu kinini cyatumye Jeanne Calment arama ku isi ari amahirwe kuko biratangaje cyane.

Icyakora hari ibintu bitatu ngo byafashije uyu mukecuru kurama ku isi nkuko uyu Robine wamukurikiranye yabitangaje.

Ikintu cya mbere cyafashije madamu Calment kurama ngo nuko yavukiye mu bakire kandi agakurira muri ubwo buzima.

Uyu yavukiye mu muryango w’aba Bourgeois mu majyepfo y’Ubufaransa kandi ngo yari aturanye n’abakire.

Ibi ngo byamufashije kujya ku ishuri kugeza ku myaka 16 kandi ngo ntabwo byari byoroshye ku bakobwa bo muri icyo gihe.

Uyu kandi ngo yize amashuri yigenga ibyo guteka,ubugeni n’ubuhanzi kugeza ku myaka 20.

Ikindi kintu ngo cyafashije uyu mukecuru nuko ngo atigeze ateshwa umutwe n’akazi kuko ngo ntiyakoze imirimo ivunanye.

Ikintu cya kabiri cyamufashije kurama ngo nuko atanyoye itabi akiri muto kuko ngo ntabwo byari gukunda ko umukobwa wavukiye mu muryango ukize yisanga ari kunywa itabi.

Icyakora ngo ashatse umugabo ngo yamusabye gusoma ku itabi rimwe abigerageje yumva ni bibi yiyemeza kutazigera na rimwe yongera gusomaho.

Igitangaje ni uko uyu ngo yarinyoye ku myaka 112 ubwo yari mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.

Ikintu cya gatatu cyafashije uyu mukecuru kurama ngo ni uko yabanye neza n’abandi.

Uyu ngo kubera igihe kinini yabaga afite kuko atakoraga, yabaga ari gutembera, kwiyitaho ndetse no gukora imirimo ifitiye abandi akamaro.

Uyu ngo yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe afasha abantu yaba mu mikino n’ibindi bitandukanye.

Uyu ngo yagiye atemberera hirya no hino kugera ubwo agiye kureba umunara uzwi cyane wa Tour Eiffel, ubwo warimo kubakwa.