Perezida Kagame yakoze ibyananiye AU
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ivuga ko kuva Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangira inshingano zo kuyobora amavugurura agamije kwigira k’uyu muryango, hatewe intambwe ishimishije, igaragarira mu byatangiye kugerwaho.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’umwungirije, Umunyarwandakazi Dr Monique Nsanzabaganwa bari mu Rwanda, basuzuma aho amavugurura y’uyu muryango ageze.
Aya mavugurura amaze imyaka itandatu ayobowe na Perezida Paul Kagame, agamije gutuma uyu muryango wigira, ndetse n’Ibihugu biwugize bikarushaho kwihuta mu rugendo rubiganisha ku ntego zawo zikubiye mu cyerekezo 2063.
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ishimangira ko izi nshingano Perezida Kagame amazemo iyi myaka yose zatanze umusaruro ukomeye.
Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Dr Monique Nsanzabaganwa, yagize “Hari byinshi byavuguruwe kugira ngo tubashe gutera imbere no gukora neza. Hari n’ivugurura mu bijyanye n’ingengo y’imari kugira ngo Ibihugu bitange imigabane ihagije yatuma Umuryango ubasha kwihaza.”
Yakomeje agira ati “Kugeza uyu munsi Umuryango wihagije ku bijyane n’ibikoresho no guhemba abakozi, ariko turacyari mu rugendo rwo kwiyubaka kugira ngo ingengo y’imari ijyanye n’ibikorwa na za gahunda na yo bayigiremo uruhare.”
Icyakora ngo hari indi ntambwe bakeneye gutera kugira ngo uyu Mugabane urusheho kwegera intego z’icyerekezo 2063.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba; Prof Nshuti Manasseh, avuga ko mu gihe cyose imishinga y’uyu Mugabane yakomeza kurambiriza ku nkunga n’imfashanyo z’amahanga, byagorana ko watera imbere.
Yagize ati “Uyu muryango uracyarambirije ku nkunga z’amahanga. Ibyo bigomba kwigwaho kugira ngo wishakemo ubushobozi bwose bushorwa mu mishinga yawo. Ndatekereza ko mu nama yabaye mu mwaka wa 2015, yemeje ko iki kibazo kigomba gushakirwa igisubizo. Gukomeza gutegereza inkunga z’amahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, bituma ibyemezo byafatiwe i Johanesburg zitagerwaho.
Kuri iyi ngingo, Moussa Faki Mahamat, avuga ko bari kugishakira igisubizo. Ati “Dushingiye ku byemezo by’inama y’Abakuru b’Ibihugu yabaye mu kwezi kwa 7/2015, mu mwanzuro wa 605 wafatiwe i Kigali, n’uwa 635 wafatiwe i Addis Ababa; Ibihugu bigomba gushaka amafaranga yose yagenewe imishinga y’uyu muryango.”
Naho ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Moussa Faki Mahamat yavuze ko hari byinshi byakozwe, kuko hamaze kuboneka Miliyoni 330 USD, mu gihe intego ari ugukusanya Miliyoni 400 USD yagenewe ikigega cyo gushyigikira ibyo bikorwa.
Ati “Hari itsinda ry’Abaminisitiri bashinzwe imari bafite umukoro wo gushaka aho amafaranga y’ibikorwa by’uyu Muryango agomba kuva. Turi no gushyiraho uburyo bwo gukaza ibihano ku Bihugu bitishyura n’ibitinda gutanga imisanzu y’Umuryango buri mwaka.”
Uko kudashyira hamwe ngo bashake ubushobozi bwo gushora mu bikorwa by’iterambere; ni ingingo na Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kanya aherutse kuvuga ko ituma batabasha kwikemurira ibibazo.