Dore icyo umukobwa aba ashatse kukubwira iyo muhuje amaso agasa n'uruma umunwa wo hasi

Dore icyo umukobwa aba ashatse kukubwira iyo muhuje amaso agasa n'uruma umunwa wo hasi

Jun 09,2023

Ibijyanye n’imvugo z’ibimenyetso ni ibintu abantu badakunda kwitaho ariko bikoreshwa cyane ndetse bimwe bikanatanga ubutumwa cyane kurusha uko umuntu yavuga.

. Icyo umukobwa aba ashatse kuvuga iyo ahuje amaso n’umusore maze akaruma umunwa wo hasi

. Ibimenyetso umukobwa akora atabizi ariko hari icyo ashatse kuvuga

. Icyo umukobwa aba ashatse kuvuga iyo ahuje amaso n'umusore akaruma umunwa wo hasi.

Hari ibimenyetso byizana ku muntu atabigambiriye bitewe n’ikintu abonye amarangamutima akamurusha imbaraga, hakaba n’ibisanzwe bikoreshwa mu buryo igisobanuro cyabyo kiziranyweho.

Urugero nk’umugabo ashobora kubona umukobwa mwiza agashiduka yahengetse umusaya cyangwa urundi rugingo runaka kubera kumwitegereza cyangwa ibyo ari kumwibazaho.

Ibi rero no ku gitsina gore birashoboka. Hari uburyo umukobwa ashobora kwitegereza umusore akisanga yarumye umunwa wo hasi nk’uko mubibona mu ifoto. Hari ubutumwa bukomeye ashobora gutambutsa akoresheje icyo kimenyetso.

Birashoboka ko igitsina gabo batabyitaho cyangwa ntibabisobanukirwe, ariko igihe umukobwa ari kukwitegereza ukabona yanarumye umunwa wo hasi bizaba bivuze kimwe muri ibi bikurikira:

Niba umukobwa arumye umunwa wo hasi mu gihe ari kukwitegereza, bishobora gusobanura ko yakugiriye amatsiko cyane, ko yakugizeho ibyiyumvo runaka akaba atari kubasha kubikugaragariza mu bundi buryo burenze ubwo.

Bishobora kandi gusobanura ko uwo mukobwa agukeneye ngo umubere undi muntu urenze kure inshuti isanzwe. Arifuza kuba mu rukundo nawe. Aba akwitegereza asa n’uwatwawe n’ibitekerezo biganisha ku kwibaza ukuntu ubuzima bwawe nawe bwarushaho kuba bushimishije agashiduka yarumye uriya munwa nk’ikimenyetso.

Ibi nanone bishobora gusobanura ko umukobwa ari kukwereka ko ugaragara neza mu buryo bukurura abantu. Ashobora kuba atavuze ko uri mwiza cyane ariko akakwereka uko ari kukubona ku mimerere y’inyuma cyangwa imyambarire bitewe n’ikintu runaka abona yagushimyeho.

Igihe umukobwa ari kukwitegereza yariye umunwa wo hasi kandi binerekana ko ushobora kuba uri kumutera umunezero, mbese kwiyumva ameze neza. Aba ashaka ko ubona ko kuba uhari hari icyo byunguye mu buzima bwe cyangwa mu mimerere ye y’ako kanya.