Urarye uri menge niba Umukobwa Mukundana akubeshya ibi binyoma

Urarye uri menge niba Umukobwa Mukundana akubeshya ibi binyoma

Jun 11,2023

Mu rukundo abenshi bazanwa n’ikintu bagushakaho cyangwa icyo bashaka kugeraho. Hari abaza bashaka kugushimisha, kukubabaza, kugusigira urwibutso, kukumenya, kukwigisha urukundo n’ibindi. Hari igihe ukundana n’umukobwa nyamara we afite ibindi agushakaho bityo akajya akubeshya kugira ngo mugumane kugeza abonye icyamuzanye.

Aha rero wowe musore cyangwa mugabo, niba ufite umukunzi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi, akaba akunze kukubwira ibi binyoma bitanu bikurikira, itonde ushishoze ejo utazabyuka washenguwe umutima n’uwo mukunzi wawe.

1. Meze neza: Kenshi na kenshi, iyo ubajije umuntu uti umeze ute, igisubizo kiza ari “meze neza” n’iyo ibintu byaba biri gucika nta kigenda kandi bigaragara koko ko nta kigenda.

2. Ndabikunda mukunzi: Umukobwa azakubwira ko akunda siporo, tuvuge umupira w’amaguru (Football), nyuma aze kwambara umupira tuvuge wa Messi ukinira Barcelona kandi muri kureba Arsenal. Cyangwa se akubwire ati David Beckham aracyakina umupira. Ibi umukobwa azabikora kuko yabonye ko ukunda Football maze ubone ko nawe ayikunda kandi akubeshya.

3. Ni inshuti gusa: Akenshi ntabwo aba ari inshuti gusa. Nuko baba badashaka kuzana amahane bagahita bavuga ko ari ubucuti gusa. Ariko rimwe na rimwe bishobora kuba aribyo, niyo mpamvu ari ibyo kwitonderwa kuko ubucuti hagati y’umusore n’inkumi haberamo byinshi cyane.

4. Akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore runaka: Niba inshuro nyinshi umukobwa mukundana akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore/umugabo runaka, nyuma akakubwira ko nta kintu kiri hagati yabo, ndakurahiye aba ari gukuza amarangamutima kuri uwo wundi.

5. Ntabwo cyari gihenze: musore, ni wowe ubwawe uzi umufuka wawe none arakubwira ngo nticyari gihenze kandi wowe ubibona? Bitekerezeho, kuko gukeneshwa atari byiza kuri wowe. Ibi umukobwa abikubwira kugira ngo akumvishe ko kuba wamwishyuriye amafaranga menshi nta kibazo nyamara kirimo.

Tags: