Abasaga ibihumbi 250 bateganyijwe gukora ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Bamwe babangamiwe no kuba byarigijwe imbere

Abasaga ibihumbi 250 bateganyijwe gukora ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Bamwe babangamiwe no kuba byarigijwe imbere

Jun 13,2023

Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini byazo mu mezi abiri.

Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda kandi hakaba hariyongereye umubare w’abapolisi bakoresha ibyo bizamini, site ndetse n’iminsi bakoreraho.

Rukundo Mugeni Ornella uteganya gutangira Kaminuza mu kwezi kwa 9 ni umwe mu bagize amahirwe yo gutsindira uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga nta ruswa n’ikimenyane kibayeho nk’uko hari ababyitwaza.

Ni ibyishimo yari asangiye na Mireille Ishimwe na we twasanze yari amaze gukora ibizamini bimwe yabitsinze asigaje kimwe.

Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko kwigizwa hino cyane hari uburyo byababangamiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafite kode bahawe zitataye agaciro ko bazikoresha igihe bifuza.