PSG yafashe umwanzuro wo kugurisha Mbappe
Kontaro y’uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa izarangirana n’impera y’umwaka utaha w’imikino. Kuri iyo kontaro harimo ko ashobora no guhitamo kuyongera undi mwaka umwe.
Hari hari igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 Nyakanga (7) kugira ngo Mbappé, w’imyaka 24, abe yabwiye PSG niba azongera kontaro ye kugeza mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi, yoherereje iyi kipe ibaruwa ayimenyesha ko atazayongera.
Uyu mukinnyi ufite umuhigo wo gutsindira PSG ibitego byinshi, yayivamo nta nzitizi kandi nta faranga imubonyeho mu mpera y’umwaka utaha w’imikino ndetse iki cyemezo gishobora kuba ari amayeri yo kugira ngo bagirane ibiganiro.
Ariko mu gihe iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona irimo kugerageza kugira ibyo ihindura mu buryo bwayo bwo kubaka ikipe nyuma yo kumara imyaka igura abakinnyi b’ibyamamare nta genamigambi rihamye ifite, PSG yafashe icyemezo cyo kutarekura Mbappé ngo agende gutyo gusa ku buntu.
PSG yarakajwe no kuba ibaruwa ye yaratangajwe mu bitangazamakuru mbere yuko iyi kipe ubwayo iyibona.
Ibi bivuze ko niba uyu mukinnyi – wegukanye hamwe n’Ubufaransa igikombe cy’isi cyo mu 2018 – atayibwiye ibyo ashaka bijyanye n’igihe kiri imbere, izamugurisha, ibi bikaba bishobora gutuma amakipe akomeye y’i Burayi aba maso yiteguye kumugura.
Real Madrid imaze igihe yaragaragaje ko ikunda uyu Mufaransa, ndetse mu mwaka ushize yanze kuyijyamo ahitamo kuguma muri PSG.