Mangwende ntagikinnye umukino w'Amavubi na Mozambique
Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Imanishimwe Emmanuel uzwi ku izina rya Mangwende, ntabwo akitabiriye umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique.
Mu mpera z'iki cyumweru kuri sitade mpuzamahanga ya Huye hazabera umukino wo ku munsi mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire. U Rwanda ruzaba rukina na Mozambique, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y'Amavubi, umutoza Carlos Alós Ferrer n'abasore be bamaze igihe mu mwiherero bitegura neza uyu mukino. Nubwo bimeze gutyo ariko ntabwo abakinnyi bose uko ari 28 bahamagawe bagereye rimwe muri uwo mwiherero. Ku ikubitiro abenshi bagezeyo mbere ni abakina muri shampiyona y'u Rwanda.
Nyuma Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyize hanze uko n'abandi bakina hanze bazahenda bagera mu Rwanda. Byari biteganyijwe ko myugaririro Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri FAR Rabat yo muri Morocco agera mu Rwanda uyu munsi ariko byahindutse ntabwo akije.
Ikipe ye ya FAR Rabat niyo yimanye uyu mukinnyi bitewe nuko iri kurwanira igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 15 ishize batagitwara, basigaje imikino 2 kandi yose bayitsinze bakegukana igikombe.