Sandra Teta yatunguranye ku munsi w'amavuko wa Weasal bamaranye igihe mu rukundo
Teta Sandra yongeye kugaragaza urw’akunda umugabo we babyaranye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Uyu mugore wari umaze igihe i Kigali, mu minsi ishize yongeye gutegurira igitaramo mu Mujyi wa Kampala aho amaze iminsi ari kubarizwa.
Mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Teta Sandra yifurije isabukuru nziza umugabo we wujuje imyaka 38 y’amavuko.
Mu magambo ye, Teta Sandra yagize ati “Isabukuru nziza papa Star (umwana wabo), Imana ikomeze kukuyobora no kukurinda kugeza igihe ubonye abuzukuru.”
Ni amagambo uyu mugore avuze nyuma y’igihe hatutumba umwuka mubi hagati ye n’umugabo we, icyakora we akaba yaririnze kugira byinshi awuvugaho.
Kuva muri Kanama 2022 Teta Sandra wari umaze imyaka ine muri Uganda yatashye mu Rwanda nyuma y’inkuru nyinshi zavugaga ko Weasel yamukubitaga bikomeye ndetse bihagurutsa inzego zitandukanye zafatanyije kumugeza i Kigali.
Muri Mata 2023 ni bwo Teta Sandra yasubiye i Kampala ndetse icyo gihe akaba yarakiriwe na Weasel, amakuru ahari akavuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.
Mu nkuru zitandukanye, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye ndetse ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.
Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.
Kuri ubu afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.