Nigeria: Abasaga 100 bishwe n'ubwato
Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger (yo mu zigize Nigeria) nyuma yo kwitabira ibirori by’ubukwe.
Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo kuba.
Umutegetsi gakondo waho yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti.
Ku wa kabiri, itangazo rya Guverineri AbdulRahman AbdulRazaq wa leta ya Kwara ryagize riti: "Abantu babarirwa muri za mirongo hari ubwoba ko bapfuye naho abandi baracyaburiwe irengero".
Umutegetsi wa kisilamu (Emir) w’umujyi wa Patigi, Ibrahim Umar Bologi II – wa mutegetsi gakondo w’aho byabereye – yavuze ko abantu barenga 150 bapfuye.
Yabwiye abanyamakuru ko imiraba (imikuba mu Kirundi) y’uruzi yarushije imbaraga ubwato ituma bugonga igiti cyari cyaratwawe n’amazi akakijyana mu ruzi, nuko ubwato buribirindura.
Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.
Guverineri AbdulRazaq wa leta ya Kwara "yihanganishije abikuye ku mutima" imiryango yabuze ababo – anavuga ko abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse.
Impanuka zo mu ruzi muri iki gice cya Nigeria zikunze kubaho.
Abaturage bo mu byaro bikora ku ruzi rwa Niger, runyura rwagati mu gihugu, akenshi bakoresha inzira yo mu ruzi kuko ishobora kwihuta cyane kurusha mu mihanda yo ku butaka, akenshi iba imeze nabi kandi iteje ibyago kubera ko baba bashobora kuyihuriramo n’ibico bishimuta abantu.
Ariko abatwara ubwato akenshi barabupakira kurenza urugero kandi n’ubundi buba bukozwe mu buryo budakomeye, bakabikora bagamije kubona amafaranga menshi.