Rusesabagina yihakanye iby'imbabazi yasabye avuga indi mpamvu yatumye arekurwa
Paul Rusesabagina wafungiwe ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda, yanyuranyine n’imbabazi yasabye, avuga ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.
Rusesabagina washinze umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu, avuga kubera ‘izabukuru n’uburwayi budakira’ asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya politiki.
Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ‘ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.’
Ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.
Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum.
Muri iyi nama yiga ku burenganzira bwa muntu, Rusesabagina yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.
Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk’uko yabyanditse ajya gufungurwa.
Ati “Uyu munsi ndi umuntu widegembya kubera amajwi yanyu n’abandi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba ndi kuvugana namwe […] Mwese mwishyize hamwe, muharanira ko mfungurwa.”
Kuri Rusesabagina, gufungurwa kwe yabyise intsinzi. Ati “Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi.”
Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y’abahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.
Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.
Iyi niyo baruwa Rusesabagina yanditse asaba imbabazi, Yanditswe mu Cyongereza, hano yashyizwe mu Kinyarwanda
Nyakubahwa,
Mbandikiye mbasaba imbabazi nciye bugufi, kugira ngo mbashe gusanga umuryango wanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari impamvu nyinshi nshingiraho ubu busabe, ariko ikomeye kuruta izindi ni imyaka yanjye igeze mu zabukuru n’uburwayi budakira butandukanye, nzabana nabwo mu buzima bwose nsigaje.
Ndifuza kubagaragariza ukwicuza mfite ku ruhare ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki.
Kwifashisha ubugizi bwa nabi nk’igikoresho cya politiki ni bibi cyane, bikarushaho iyo bugiriwe abasivili.
Ndamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe abasivile, bwaba ubwakozwe na FLN cyangwa indi mitwe, kandi nzakomeza kubikora. Gutakaza ubuzima n’iyo bwaba ubw’umuturage umwe, birababaza.
Nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, ndicuza ko ntakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi nemera kandi ngenderaho. Nifatanyije n’abafite akababaro batewe n’ibikorwa bya FLN, ababiguyemo n’imiryango yabo.
Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.
Nkomeje, ndabizi ko muzita ku guharanira ahazaza hatekanye h’Abanyarwanda bose. Ndizera ko Abanyarwanda bose bashobora kubona uburyo buciye mu mahoro bwo kurenga ibyo batabona kimwe, bugahuriza hamwe abanyarwanda binyuze mu biganiro.
Nizeye kandi ko irekurwa ryanjye ryaba ikimenyeso gito cyo gukomeza uru rugendo. Bityo, Nyakubahwa, ndabasaba imbabazi ku mpamvu z’uburwayi, kugira ngo mbashe kuva hano, nsange umuryango wanjye mbashe kurangiza iminsi yanjye nk’umugabo, umubyeyi na sekuru w’abana, mu gihe mukomeje kubaka ahazaza heza h’abaturage b’u Rwanda.
Src: Umuryango