RDF Yavuze impamvu 2 mu basirikare bakuru bayo ndetse n'abandi basaga 100 birukanwe
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugaruka ku mpamvu zatumye RDF yirukana abasirikare 116 abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe, ubusinzi bwongeye kuvugwa mu birukanywe.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye abanyamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z’ubusinzi bukabije.
Mugenzi we Brig Gen Francis Mutigana we ngo yirukaniwe gusuzugura inzego za gisirikare.
Brig Gen Ronald Rwivanga yabajijwe niba uko kwirukanwa no gusesa amasezerano y’abasirikare, hari aho bihuriye n’impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda. Ati "Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi mu Ngabo za RDF, Col Lambert Sendegeya, yavuze ko amasezerano y’abasirikare ashobora guseswa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imyitwarire igayitse. Ati "Mu bigenga umwuga wa gisirikare, iyo umuntu hari ibyo atujuje ashobora gukurwa mu gisirikare n’ubuyobozi bw’ingabo."
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yirukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda, hamwe n’abandi basirikare 14 bo ku rwego rwo hejuru.
Itangazo rya RDF ribirukana ryavugaga ko Perezida Kagame yatanze uruhushya rwo kwirukana abasirikare 116 b’andi mapeti atandukanye, anemeza ikurwaho ry’amasezerano y’akazi ka gisirikare ku bandi 112 na bo b’amapeti atandukanye.
Muri aba basirikare 244 bose hamwe, nta mazina yabo yatangajwe uretse kuri abo babiri bo ku rwego rwa Jenerali.
RDF yari yatangaje ko uko kwirukanwa no gukurwaho kwa kontaro z’akazi "bihise bikurikizwa ako kanya".
Src: Umuryango