Musanze: Abantu bahangayikishijwe n'inyamaswa bivugwa ko ziri gufata abagore ku ngufu
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bahangayikishijwe cyane n’inyamaswa zo mwishyamba rya Gishwati , bivugwa ko ziri gufata abagore ku ngufu.
Ni inyamaswa zizwi “nk”Ibitera” zikunze kuboneka mu ishyamba rya Gishwati ziri gutoroka iyo pariki ,zikirara mu baturage bo mu duce dutandukanye mu karere ka Musanze ndetse imwe muri zo ikaba imaze iminsi itanu iri mu baturage.
Umuturage witwa Nyiramigisha Pelagie yatangaje ko iyo nyamaswa yayiboneye n’amaso ye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy.
Yagize ati ”Ni ikinyamaswa gifite amabuno manini nkay’Abantu cyambaye ubusa, nakibonye cyiri kwerekeza mu Kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy, abantu bari kuvuga ko Kiri gufata abagore ku ngufu ariko abo gifashe bakabigira ibanga. Duhangayikishijwe nacyo kuko imyaka yacu iheze mu mirima turi gutinya kujyayo.”
Nyiransabimana nawe wo mu Murenge wa Muhoza yabwiye yatangaje ko ari Inyamaswa 2 imwe yerekeje mu Murenge wa Muko indi mu ma saa 10h z’amanywa ku ya 14 Kamena 2023 ikazamuka ahitwa muri Bugese yerekeza mu Murenge wa Muhoza.
Ati ”Mukanya saa 10h nayibonye izamutse Bugese yerekeza mu Mujyi wa Musanze, iraduhangayikishije cyane , kuko ngo iri gufata abagore ku ngufu, biteye ubwoba cyane, mudukorere ubuvugizi bayisubize aho iwanyu igomba kuba."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Bwana Bisengimana Janvier yemeje aya makuru , avuga ko iyi nyamaswa yagaragaye mu Murenge abereye umuyobozi nko mu misi 5 ishize , icyakora ngo nta muturage uragaragaza ko yafashwe ku ngufu n’iyi Nyamaswa ahubwo ko biri kuvugwa mu baturage .
Ati ”Nibyo Koko iyo Nyamaswa yitwa Igitera yageze mu Murenge wa Muko, ishobora kuba imaze imisi igera kuri 5, nta muturage uratugezaho ikibazo cy'uko iyo Nyamaswa yo mwishyamba rya Gishwati yatorotse yaba yamufashe ku ngufu, twagejeje ikibazo ku nzego zibishinzwe dutegereze ikirakorwa.”
Abaturage bakaba bagirwa inama ko uwafatwa ku ngufu n’iyi nyamaswa, yakwihutira Kwa Muganga akitabwaho mu rwego rwo kwirinda ndetse ko batagomba kunyura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga birinda kunyura ahantu hatari abantu.