Abakuru b'ibihugu bya Afurika bari muri gahunda yo kunga Putin na Zerensky bashobora gukama ikimasa
Abaperezida bagiranye ibiganiro na Perezida Zelensky ni Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Macky Sall wa Senegal, Hakainde Hichilema za Zambia na Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comore ari na we uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Abaperezida ba Uganda, Congo Brazaville na Misiri ku munota wa nyuma banze kujyayo bohereza ababahagarariye.
Iri tsinda ryagiye muri Ukraine kugaragariza Perezida Zelensky ingaruka intambara barwana n’u Burusiya imaze kugira ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko ibiciro by’ingano byazamutse cyane.
Ramaphosa ati “Hakwiye kubaho amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro.”
Iyi nzira Zelensky yayiteye utwatsi mu kiganiro n’abanyamakuru aho yari kumwe n’itsinda ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika, avuga ko kwemera inzira y’ibiganiro bitakiza Abanya-Ukraine agahinda n’ibibazo baterwa n’iyi ntambara.
Ati “Nabivuze kenshi igihe twagiye duhura ko kwemera ibiganiro ibyo ari byo byose n’u Burusiya ubu bwigaruriye ubutaka bwacu, byaba ari ukurenzaho ku ntambara, ukurenzaho hejuru y’akababaro n’ibibazo byose tunyuramo.”
Mu gihe aba baperezida bari mu ruzinduko ku wa Gatanu, ibisasu bya rutura byarashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bahita bajya mu Murwa Mukuru, Ramaphosa akavuga ko impande zombi zikeneye kumvikana intambara igahagarara.
Ingabo za Ukraine zatangaje ko kuwa Gatanu zapfubije ibisasu by’u Burusiya 12, hakomereka abantu barindwi barimo abana babiri, ariko nta bintu byangiritse.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Ukraine imaze iminsi itangaza ko iri kwigaranzura ingabo z’u Burusiya ariko Putin akavuga ko adateze gutsindwa.
Biteganyijwe ko aba baperezida ba Afurika bahura na Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2023 mu Mujyi wa Saint Petersbourg na we bakaganira ku guhagarika intambara.
Ramaphosa yavuze ko ari ngombwa kumva impande zombi, gusa Putin ubwo yari mu nama ngarukamwaka yiga ku bukungu kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ubushake buke mu kwitabira ibiganiro bigamije amahoro, avuga ko agiye gushyira intwaro z’ubumara muri Belarus.
Putin yavuze ko izo ntwaro ari izo guca intege abavuga ko bari gutegura urugamba ngo bazatsinde u Burusiya.
Putin kandi yise Zelensky ‘ikimwaro’ ku Bayakudi, asobanura ko iyi ntambara igamije kuvana abanazi mu butegetsi bwa Ukraine.