Abantu 78 bapfuye naho 500 baburirwa irengero ubwo ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamaga

Abantu 78 bapfuye naho 500 baburirwa irengero ubwo ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamaga

Jun 17,2023

Ubu bwato busanzwe ari ubw’abarobyi bwahagurutse mu Misiri nta muntu urimo, buhagarara ku cyambu cya Tobruk muri Libya, bwinjiza abimukira 750, bagiye mu Bugereki no mu Butaliyani.

BBC yanditse ko abantu icyenda biganjemo Abanyamisiri batawe muri yombi bakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu, mu gihe abashinzwe umutekano wo ku nkombe y’inyanja mu Bugereki banenzwe kudatabarira ku gihe ariko ubuyobozi butangaza ko ubufasha bwabo byavuzwe ko budakenewe.

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Bugereki bwatangaje ko abantu barokotse iyi mpanuka ari abagabo 104, mu gihe abagera kuri 500 baburiwe irengero biganjemo abagore n’abana, bagenderaga mu gice cyo munsi cy’ubu bwato. Abantu 78 ni bo byamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka.

Kuwa Gatatu ubu bwato bwagize ikibazo cya moteri buri mu nyanja, inzego zishinzwe umutekano zishatse kubafasha bavuga ko nta bufasha bakeneye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki Ioannis Sarmas yatangaje ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu nyamukuru yatumye ubu bwato burohama