Abakobwa: Dore ibimenyetso byagufasha gutahura ko umusore mukundana aguca inyuma

Abakobwa: Dore ibimenyetso byagufasha gutahura ko umusore mukundana aguca inyuma

Jun 18,2023

Mu nkundo z’iki gihe abenshi usanga babongamiwe n’ikibazo cy’uko abakunzi babo bashobora kuba babaca inyuma Kandi nta cyo bababurana ndetse n’igihe ubimubajije zikabyara amahari.

Niba wari umaze iminsi uri kwibaza ibimenyetso, n’iyo wakora ngo umenye niba umukunzi wawe aguca inyuma, iyi nkuru ni iyawe yikurikire witonze.

1. Azatangira guhinduka mu mico.

Niba umukunzi wawe atangiye kujya aguca inyuma uzabibonera mu mico, kuko azatangira kujya ahinduka gahoro gahoro. Uzabona atangiye kujya akora akazi cyane bitari bisanzwe, ubone atangiye kujya yifata nabi kugira ngo umwinginge n’ibindi nk’ibyo. Numara kumubona gutyo rero, uzicare ufate ingamba.

2. Gutangira kujya ahinduranya imyambaro buri mwanya cyangwa uko yagaragaraga.

Iyo umusore yatangiye kuguca inyuma, agira gahunda nyinshi nk’uko twabibonye mu ngingo ya mbere. Rero niba umukunzi wawe atangiye kujya aguca inyuma, uzabibwirwa n’uko yihinduranya bya hato na hato, haba mu myenda cyangwa uburyo agaragara.

Uyu musore ashobora kuba yatangiye kugenda izindi nzira, biragusaba kwitonda ugashishoza neza ukamwitaho kuko urangaye wazasanga bamutwaye kera. Uyu musore azatangira kujya aguhisha bimwe mu biganiro agirana n’inshuti ze, …

3. Azatangira kuubura umuco wo kujya kugura utuntu buri mwanya.

Uzagire amakenga mu gihe umusore mukundana uzabona atangiye kujya akoresha amafaranga menshi, kandi utabizi. Iyo abantu bakundana baba baziranye, kuburyo byinshi bafite baba babiziranyeho. Wowe rero uzatungurwa no kubona amafaranga yari afite akubwira ko yashize, ahubwo akakwaka n’andi.

4. Kubyuka nijoro akajya kwitaba telefoni.

Aha uzahite umenya ko wamufashe, birashoboka ko byaba ari ibindi cyangwa akazi ariko nibiba kenshi kandi byikurikiranye, uzamenye ko aguca inyuma.

ESE KUKI HABAHO GUCANA INYUMA? KUKI UMUSORE MUKUNDANA AGUCA INYUMA?

Ntabwo bigoye kumenya impamvu runaka umuntu mukundana aguca inyuma. Bishobora kuba bijyanye n’amarangamutima ye, cyangwa n’ibyifuzo bye birenze wowe. Gusa hari impamvu 3 zituma abantu bacana inyuma:

1. Kuba umwe muri mwe atishimye mu rukundo rwanyu.

2. Kuba yumva ko atari guhabwa icyubahiro akwiriye, ndetse n’ibindi bijyanye n’amarangamutima ye.

3. Ibyo ashaka byose ku muntu bakundana ntabwo abibona.

Nubona kimwe mu byo twavuze byose muri iyi nkuru, uzamenye ko umusore mukundana aguca inyuma cyangwa yatangiye kubyiga.

Ni ngombwa ko witekerezaho, ukareba niba utari nyirabayazana aho guhubuka uhita ufata imyanzuro. Mu gihe wafashe umusore mukundana aguca inyuma, ikintu cya mbere ukwiriye guhita ukora ni ukwitonda ugatuza. Uzite mu gukemura ikibazo.

Inkomoko: Opera News