Imibare ikomeje kuba miremire ku ikipe y'Amavubi nyuma y'uko abuze umukinnyi ukomeye

Imibare ikomeje kuba miremire ku ikipe y'Amavubi nyuma y'uko abuze umukinnyi ukomeye

Jun 18,2023

Myugariro w’iburyo wa Philadelphia Union, Uwimana Noe wari wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izakinamo na Mozambique, yasubiye iwabo muri Amerika akoze imyitozo inshuro imwe kuko yahise avunika.

Uyu mukinnyi yakoze imyitozo y’umunsi umwe gusa wo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 13 Kamena, ari naho yaje gutsikirira agira imvune yoroheje mu kagombambari k’ikirenge cy’iburyo gusa asoza imyitozo. Iyi mvune yaje gukomera ubwo yari atashye ageze mu mwiherero aho Amavubi yari acumbitse i Kigali.

Ku wa Kane, tariki 15 Kamena, Uwimana yerekeje mu mwiherero mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ari naho Ikipe y’Igihugu yakomereje kugira ngo ijye kwegera Stade Huye iri gukoreraho imyitozo.

Uwimana ntiyakoze imyitozo yo ku wa Kane kuko nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimenyesheje Ikipe ye ya Philadelphia Union yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko uyu myugariro yavunitse, yo yahise yifuza ko yasubirayo akitabwaho n’abaganga.

Byabaye ngombwa ko Uwimana aruhuka amasaha ane gusa kuri Hotel Montana y’i Gisagara ahita asubira mu Mujyi wa Kigali kuri uwo munsi asize bagenzi be batangiye imyitozo kuri Stade ya Huye, ndetse yitegura gusubira iwabo kwitabwaho n’abaganga.

Uyu myugariro w’imyaka 18 gusa ufite Se w’Umunyarwanda na Nyina ufite ubwenegihugu bwa Tunisia, yuriye indege ya Qatar Airways yahagurutse i Kigali saa Tanu z’ijoro zo ku wa Gatanu aho yaciye i Doha muri Qatar asubira iwabo.

Uwimana yari umwe mu bakinnyi beza bagombaga gufasha amavubi kwitwara neza. Ku rundi ruhande ni uko ikipe ya Benin iherutse gutera mpaga Amavubi yabashije kwitwara neza imbere ya Senegal banganya igitego 1-1 i Cotonu. 

Kuri ubu Amavubi arasabwa nibura gutsinda Mozambique na Senegal ubundi agategereza ibizava hagati ya Mozambique na Benin kuri ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 5.