Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Blinken, yakoreye urugendo rw'amateka mu Bushinwa

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Blinken, yakoreye urugendo rw'amateka mu Bushinwa

Jun 20,2023

Blinken wageze mu Bushinwa kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, yahuye na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Qin Gang, n’umudiplomate wo ku rwego rukuru muri icyo gihugu, Wang Yi.

Antony Blinken kandi kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023 yanakiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wanatangaje ko impande z’Ibihugu byombi, hari icyo zagezeho zumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi, biravuga ko uru rugendo rusobanuye byinshi ku Bihugu byombi, bimaze imyaka birebana ay’ingwe cyane cyane ibibazo hagati yabyo bikaba bishingiye ku bucuruzi.

Ndetse mu bihe bitandukanye Ibihugu byombi byagiye bifatirana ibihano mu by’ubukungu birimo kuba Amerika yahagaritse kompanyi zo mu Bushinwa zikorera ubucuruzi muri Amerika.

Nubwo ibibazo hagati y’ibi Bihugu bishingiye ku bucuruzi, ariko imbarutso yabyo byose bishingiye ku kirwa cya Taiwan.

U Bushinwa bufata iki kirwa nk’ubutaka bwabwo, Taiwan yo ikavuga ko ari Igihugu cyigenga, Amerika ikaziramo isaba ko Taiwan yahabwa uburenganzira bwuzuye.

Hari bamwe babona uru rugendo nk’urugiye kugarura umubano hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za America, ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, Taiwan, ikoranabuhanga, n’ibindi bikavugutirwa umuti.