Pastor Théogène Niyonshuti wakundaga kwigisha atebya cyane yatabarutse
Pastor Théogène Niyonshuti yapfuye azize impanuka
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023 Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.
Murumuna we Uwarugira Emmanuel yabihamije avuga ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana.
Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe akaba yahise yitaba Imana mu gihe undi bari bataramenya amakuru nyayo.
Ati “Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”
Pastor Theogene Niyonshuti wari umupasiteri muri ADEPR Paruwase ya Kimisagara, yamenyekanye mu buhamya bwe bw’ubuzima bubi yanyuzemo mu bwana bwe aho yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge ariko Imana iza kumuhindurira amateka abivamo ndetse imuha agakiza.
Ubuhamya bwe bwakunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n’imvugo ikoreshwa cyane n’abana bo ku muhanda.
Twihaganishije umuryango we ndetse n’abakristo muri rusange kuko uwavugako Gospel nyarwanda ibuze intwari ntiyaba abeshye kuko uyu mugabo yafashije cyane imitima y’abantu benshi binyuze mu buhamya n’ijambo ry’Imana byamurangaga.