Umugore n'umugabo babuze aho baterera akabariro. Reba ikintu gitangaje bakoze

Umugore n'umugabo babuze aho baterera akabariro. Reba ikintu gitangaje bakoze

  • Basubiye mu cyaro nyuma yo kubura uko bisanzura batera akabariro

Jun 27,2023

Umugabo n’umugore bo mu gihugu cya Kenya bahisemo kuva mu mujyi bisubirira mu cyaro kubera ko babuze amikoro atuma bakodesha ahantu hatuma bisanzura mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Bwana Boaz wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu mujyi umwe wo muri Kenya yavuze ko we n’umugore we Jael,bagowe no kubana n’abaturanyi babo kubera ko uyu mugore we yagiraga urusaku rwinshi mu gihe cyo gutera akabariro.

Yagize ati "Ikibazo cyanjye cyari imyitwarire ya Jael kuko nyirinzu yatubwiye ko tugomba gusesa amasezerano y’ubukode kubera ko ngo twari ikibazo ku baturanyi.

Aba ngo babaga mu nzu zidafite ibikuta imbere ahubwo hifashishijwe amabati kugira ngo batandukanye ibyumba.Icyakora ngo kuri uyu mugabo byari bigoye kuko umugore we yavuzaga induru cyane batera akabariro.

Kubera iyo mpamvu,ngo nta buzima bwite bwabaga mu bari bazituyemo kuko buri wese yumvaga ibyo mugenzi we ari gukora cyangwa ibyo avuze.

Muri iyo mibereho,gutera akabariro ku bashakanye ngo byari ibintu bigoye cyane.

Boaz yagize ati "Niyo mpamvu twari dukeneye igisubizo gikomeye.Mbere y’uko dushaka amikoro yo gukodesha inzu iduha ubwisanzure twifuza,twagombaga gushaka uburyo twazajya dutera akabariro tukiri muri ubwo buzima.

Twe n’abaturanyi bacu twacurangaga radiyo cyane tugiye gutera akabariro kugira ngo tugabanye urusaku.

Icyakora ikindi kibazo aba bari bafite nuko bari bafite abana babiri kandi bakeneye ko nabo batamenya ko bari gutera akabariro.

Aba bavuze ko iyo bashakaga gutera akabariro ku manywa batumaga kure abana hanyuma bagakinga ariko nijoro byabaga bigoye kuko ngo byasabaga ko bategereza ko basinzira.

Boaz yavuze ko utakwishimira imibonano mpuzabitsina igihe cyose udatekanye mu mutwe kubera abaturanyi.

Uyu yavuze ko ngo yanamenyereje abana gusinzira radio iri kuvuga kuko ngo yacecekaga barangije iki gikorwa.

Boaz yagize ati "Jael [umugore we] yatakazaga kwihangana akavuza induru cyane.Abaturanye bacu bararakaye bahita bajya kuturegera nyiri inzu ndetse bavuga ko barahita bigendera nidukomeza kubana nabo.

Aba ngo babuze igisubizo kuko urusaku mu gutera akabariro ari ibintu bisanzwe kandi hari abadashobora kubihagarika.

Boaz yavuze ko yabonye atabasha kwigondera gukodesha inzu nziza ahitamo gusubira mu cyaro areka akazi ko gucunga umutekano kamuhembaga ibihumbi 10 by’amashilingi ya Kenya ku kwezi ndetse n’umugore we areka ako gukora amasuku yakoraga.

Aba bemeza ko ubuzima bwo kwishimira gukora imibonano mpuzabitsina butagerwaho hatari ubwisanzure buhagije.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore benshi bavuza induru cyane igihe bageze ku byishimo bya nyuma mu gutera akabariro.

Buvuga ko 66 % bavuza induru kugira ngo batere ingabo mu bitugu abagabo babo muri icyo gikorwa mu gihe 87 % by’abagore ngo babikora kugira ngo baryoshye iki gikorwa.