Beyonce yatabawe n'umubyinnyi we ubwo yari agiye guta ibaba ku rubyiniro kubera ibere rye
Beyonce wari umaze iminsi mu bitaramo bizenguraka isi yise "Renaissance Tour", we n’abafana be barashima Imana nyuma yuko habuze gato ngo ate isaro ku rubyiniro, Imana agakinga akaboko.
Beyonce arimo kuvugwa ku isi yose hamwe na “Renaissance World Tour”, ubu ikaba yaberaga mu migi itandukanye i Burayi. Ibyumweru bibiri bishize yari i Barcelona, kuri Stade Olempike, aho yari amaze imyaka irindwi ataririmbira.
Uyu muhanzikazi, ku wa Gatanu yaririmbiye mu Budage, cyane cyane i Hamburg, aho yashimishije abafana be mu mbyino ze, umuziki we ndetse n’imikorere ye ku rubyiniro.
Beyonce habuze gato ngo ibere ryose ryisange hanze y’ikanzu hagati mu gitaramo
Muri iki gitaramo giheruka cyabereye mu Budage, uyu muhanzikazi yagize ikibazo cyamuteye isoni. Byabaye hagati mu gitaramo, Beyonce aririmba indirimbo ’Break my soul’, muri iki gice cy’igitaramo, aho yari yambaye ikanzu nziza igaragaza gato amabere ye.
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ibere rye ry’ibumoso ryari rigiye gusohoka, ariko umwe mu babyinnyi bari bahagaze iruhande rwe icyo gihe arabibona, maze araritangira live kuri stage.
Umubyinnyi yafashe ukuboko kwa Beyonce, ahagarara imbere yuyu muhanzi, maze ibere arongera arisubiza mu mwanya waryo ataraseba. Babikoze mu buryo bwihishe, ndetse byasaga nkaho ari udukoryo bateguye. Kandi ikiruta byose, babikoze bidasabye ko igitaramo gihagarara, nubwo uyu muhanzikazi yatunguwe n’iri bara ryari rimugwirirye.
Beyonce yatabawe n’umubyinnyi wabibonye rugikubita, maze agasubiza ibere mu mwanya waryo
Nubwo bimeze bityo, abafana bari mu gitaramo bafashe ibyabaye, ndetse ntibyabuze kugera ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho yamaze kuba kimomo.
Icyakora, abafana bashimiye ababyinnyi batabariye ku gihe, by’umwihariko, umubyinnyi wamufashije, akaba umwe mu mpanga zabaye kimomo kuri TikTok mu mbyino zabo zitangaje, bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka Les Twins, Larry na Laurent Bourgeois.