U Rwanda na Seychell byasinyanye amasezerano
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Seychelles byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi n’ubukerarugendo.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ku munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri Seychelles.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan ari nawe wamutumiye ngo azajye gusura igihugu n’abaturage be.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo nyuma yaho bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zigera kuri eshanu.
Abashyize umukono ku masezerano ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubukerarugendo wa Seychelles, Sylvestre Radegonde na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome.
Basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije kuvanaho Viza hagati y’abaturage b’impande zombi aho Abanyarwanda bazajya bajya muri Seychelles badasabwe Viza.
Ku ruhande rw’u Rwanda ho Abanya- Seychelles bari basanzwe bakorera ingendo i Kigali badasabwe Viza.
Mu ijambo rye, Perezida Ramkalawan yavuze ko u Rwanda rufite Polisi ikora neza ndetse ifite n’amashuri meza.
Ati “Twemeranyije ko Abapolisi bacu bazabasha kujya kwiga muri ayo mashuri ku nzego zose. Ni na ko kandi bizajya bigenda ku bijyanye n’Abasirikare. U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare rukomeye.”
Yakomeje agira ati “Twamenye ko mu rwego rw’ubuhinzi, u Rwanda rukomeje kuyobora muri Afurika kandi na Seychelles ishaka kugira iyo nararibonye. Amasezerano yasinywe azadufasha gutuma urwego rwacu rw’ubuhinzi rukomera kandi rutange icyizere.”
Uretse ubuhinzi kandi ibihugu byombi byemeranyije imikoranire mu buzima, ubukerarugendo n’ibindi.
Perezida Ramkalawan ati “Ndatekereza ko amasezerano twasinyanye uyu munsi, ashimangira umubano mwiza dushaka kubaka mu bihe biri imbere.”
Perezida Kagame we yavuze ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, byibanze ku kubaka umubano mwiza ugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bombi.
Ati "Dushingiye ku mubano w’ibihugu byacu, turashaka kurushaho kunoza ubufatanye mu nzego zigamije inyungu. Kuri Seychelles n’u Rwanda, ubukerarugendo ni kimwe mu bintu bizamura ubukungu.”
“Twese hamwe, hari byinshi dushobora gukora […]. Ubukerarugendo butanga amahirwe menshi yo guhuza ikirere no guhuza ubucuruzi bituma ubucuruzi buturuka muri Seychelles n’u Rwanda byegereza hamwe.”
Ibihugu byombi bisanganywe imikoranire
Umubano mu bya diplomasi hagati y’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010.
Mu myaka yashize ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro binyuze mu miryango bihuriramo nk’Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika Yunze Ubumwe, COMESA, Commonwealth na La Francophonie.
Mu 2013, u Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y’ubutwererane hanashyirwaho komisiyo ihuriweho.
Yahise ihabwa inshingano zo kugenzura aho ibihugu byombi byafatanya mu nzego zirimo ubuzima, ubukerarugendo, umuco, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ibijyanye n’ikirere [Air Services] itumanaho n’ikoranabuhanga.
Mu Ukuboza 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu bijyanye no gufunguranira ikirere [BASA].