Arsenal yibitseho umukinnyi wifuzwaga na benshi imutanzeho akayabo k'amapawundi

Arsenal yibitseho umukinnyi wifuzwaga na benshi imutanzeho akayabo k'amapawundi

  • Kai Havertez yamaze kwerekeza muri Arsenal

  • Arsenal yaguze Kai Havertez kuri miliyoni 65 z'amayero

Jun 29,2023

Arsenal yamaze kurangiza gahunda ya Rutahizamu ukomoka mu Budage, Kai Havertez w'imyaka 24 y'amavuko. Kai Havertez yasinye amasezerano y'imyaka itanu azamugeza muri 2028. Havertez yaguzwe Miliyoni 65€.

Kai Havertez amaze imyaka itatu kuri Stanford Bridge. Yageze muri Chelsea avuye muri Bayer Liverkusen kuri Miliyoni 71€.

Uyu Rutahizamu Arsenal yakuye muri Chelsea, aracyashidikanywaho na benshi. Mu mwaka w'imikino ushize yatsinze ibitego icyenda gusa. 

Mu mikino 91 yakinnye muri English Premier League, Kai Havertez yatsinze ibitego 19 byonyine. Gusa icyo Chelsea itazamwibagirwaho ni uko ariwe watsinze igitego cyahaye Chelsea UEFA Champions League atsinze Manchester City.

Kai Havertez avuye mu ikipe ya Chelsea ibarizwa i London n'ubundi ajya muri Arsenal nayo ya London.

Mikel Arteta amukeneye ko azamufasha mu mikino ya UEFA Champions League. Arsenal yari imaze imyaka irenga itandatu itayitabira.

Kai Havertez ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "N'umutima ubakunda, murabeho Chelsea ndetse n'abakunzi bawe."

"Twageranye kuri byinshi. Ndetse wamfashije kugera ku nzozi zanjye zo gutwara UEFA Champions League".

Bikimara gutangazwa ko bidasubirwaho Kai Havertez yabaye umukinnyi wa Arsenal, ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal yavuze ko bagiye kuba ikipe itwara ibikombe.

"Ni iby'agaciro kuri njye kuba nageze muri Arsenal. Ubu ndi umwe mu bagize umuryango mugari wa The Gunners. Iyi ni ikipe ifite amateka atandukanye, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi.

"Ubu abakinnyi ba Arsenal bari gutekereza byagutse. Umwaka w'imikino ushize igikombe cya shampiyona cyabaciye mu myanya y'intoki, mu mwaka utaha gahunda ni igikombe.

"Ubu intego ni ibikombe. Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose mu busatirizi ndetse mfatanye na bagenzi banjye. Ibyo tuzakora urugero rwabyo muzarubona uko tuzitwara mu mikino ya pre-Season".