Abashakanye: Dore ibintu by'ingenzi musabwa gukorera hamwe nyuma yo gutera akabariro

Abashakanye: Dore ibintu by'ingenzi musabwa gukorera hamwe nyuma yo gutera akabariro

Jun 29,2023

Hari byinshi abakundana baba bagomba gukora nyuma yo gutera akabariro kugira ngo bakomeze gusa neza hagati yabo nk'uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

Mu rugo rwanyu muri umwami n'umwamikazi bivuze ko ibyo mwifuza aribyo biba kandi bikabera igihe ubyifuriza.Ntagitangaje kuba mwakwirengagiza ibyo musabwa nk'abashakanye ariko nanone icyiza ni uko mutirengagizanyaga.

ESE NI IKI MUSABWA GUKORA ?

1. Kujya mu bwogero 

Nyuma yo gukora igikorwa cyo gutera akabariro nk'abashakanye, murasabwa kujya mu bwogero mukiyuhagira umubiri wose. Bishobora kutabakundira ko buri gihe mugera kuri iyi ntego ariko mubigire nyambere.

Kujya mu bwogero kandi bituma mwembi mukomeza kwegerana nk'abashakanye urukundo rwanyu rukaganza na cyane ko imibiri yombi iba ikoranaho.

2. Kuganira byuje amarangamutima meza.

Niba mukundana koko aha niho muba mugomba kuganirira. Bwira uwo mukundana mwanashakanye ko yabikoze neza , aha ninaho muba mugomba kuganirira byinshi museka.

3. Gusomana.

Niba murangije iki gikorwa cyo gutera akabariro nk'abashakanye mugomba gusomana neza kandi cyane kugira ngo urukundo rwanyu rukomeze rujye imbere.