Abagabo: Dore ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe asigaye akwanga n'ubwo ubona agusekera

Abagabo: Dore ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe asigaye akwanga n'ubwo ubona agusekera

Jun 29,2023

Bigendanye n’ubuzima mubanyemo , umugore wishakiye ashobora kukwanga nyamara ntamakuru ubifiteho kubera ko atakwisanzuyeho muri wo mwanya ukaba utabimenya. Muri iyi nkuru turibanda ku bimenyetso bizakwerekako umugore wawe asigaye akwanga.

Amaze igihe yitwara mu buryo budasanzwe wavuga akagutarukana , akakwereka ko atakwishimiye na gato.Iyo ubibonye rero uribaza uti:” Ese nakoze iki noneho ko mbona byahindutse”. Ese koko hari ibindi bimenyetso bishobora ku kwereka ko umugore wawe  akwanga kugira ngo uhite ufatiranya bitaragera kure ?

1. Ahora agushinja amakosa  yo kuba atishimiye ubuzima mubanyemo.

Ese umugore wawe ntabwo yishimiye ubuzima mu banyemo nk’umugore n’umugabo ? Ese niba atishimye , kubera iki ? Gerageza urebe mu bibakikije hanyuma wibutse umugore wawe ko akeneye kwishima agashyira  ku ruhande ibitaragenze neza.Ibuka neza ushobora gusanga hari amasezerano wamuhaye nyamara ukaba utarayasohoje. Nyuma yo kubimenya ukagira icyo ubikoraho bizamufasha kukugarukira.

2. Ntabwo akunda kukuvugisha nka mbere [Araguhunga].

Ibaze guhungwa n’umugore wawe wishakiye, ukajya iwabo , ukamukwa bakamuguha ukamujyana none akaba arimo kuguhunga. Ni ikibazo ku hazaza hanyu mwembi ari nayo mpamvu ukeneye kumenya ikibyihishe inyuma.

3. Iteka ahora agutonganya.

Ibyo wakora byose, ibyo wavuga byose , iteka umugore wawe aba afite intekerezo mbi kuri wowe, ntabwo akwiyumvamo ndetse ahora arwanya ibitekerezo byawe bikabaviramo intonganya zidashira.

4. Ntabwo mukiryamana.

Iki nacyo ni ikimenyetso gikomeye kizakwereka ko urukundo rwanyu mwembi rugeze habi.Ibi bisobanuye neza ko atakigukunda na gato. Niba ugerageza uko ushoboye ariko akanga kuryamana nawe, menya ko akwanga cyane.

5. Ntabwo akwitaho na gato.

Ubusanzwe umugore niwe umenya umugabo mu nzira zose, niwe umenya niba wariye cyangwa niba utararya , niba umugore wishakiye atakwitaho rero menya ko akwanga byahatari.Shaka umuti wabyo utabura intama n’ibyuma.

 

Isoko: momjunction.com