Zari n'umugabo we Shakib batangiye gushwana bidateye kabiri

Zari n'umugabo we Shakib batangiye gushwana bidateye kabiri

  • Shakib yateranye amagambo na Zari

  • Zari yise umugabo we ikigwari

Jul 01,2023

Umubano wa Zari Hassan na Shakib Hassan, usa n'uwajemo agatotsi bitewe n'amajwi amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Abazi neza ibya Zari Hassan bazi ko ari mu bagore b’ibyamamare bakunze kugira amakuru menshi ahanini ashingira ku kuba ari mu bamaze kugira
abakunzi benshi.

Ibi bituma inkuru ze z’urukundo ziza mu z’imbere binatuma ahora avugwa mu bitangazamakuru. Mu minsi yashize humvikanye amajwi y’uyu mugore avuga ku mugabo we Shakib.

Muri ayo majwi aba avuga ko Shakib yigira nk’umwana mbega yifata nk’ikigwari bimugora guhora amusobanurira utuntu duto cyane nk'iyo bigeze ku ngendo bagirira mu bihugu byo hanze.

Avuga ko usanga buri gihe ari we umutunganyiriza ibyo ajyana akamusobanurira ibyo agomba kuvuga, mu gihe ageze ku kibuga cy’indege bakamubaza icyo aje gukora avuga ko nubwo yamubwira inshuro ijana birangira hari ubwo avuze ibinyuranye.

Gusa ibi bisa nk'ibitaranyuze Shakib na we ugendeye ku butumwa yashyize hanze ati ”Ntukavuge nabi umugabo wawe ubwira uwo ariwe wese bibaho. Nyubaha niyo naba ntahari icyo ni cyo ngusabye.”

Iby'aya majwi bije nyuma y’ibirori Zari yari afite gukorera mu Bwongereza bitabashije kugenda neza bitewe nuko hari ibyo uyu mugore atumvikanyeho n’ababiteguye.