Diamond yahaye gasopo abandi bahanzi mbere gato yo kuza i Kigali

Diamond yahaye gasopo abandi bahanzi mbere gato yo kuza i Kigali

  • Diamond yihenuye ku bandi bigereranya na we

  • Diamond yavuze ko agiye gushyiraha hanze indirimbo z'umuriro guhera muri Nyakanga

Jul 01,2023

Diamond yatangaje ko azatangira gushyira hanze indirimbo zitandukanye muri Nyakanga 2023 kandi zizayobora izindi.

Iki cyamamare mu muziki w’Akarere Diamond Platnumz yatanze gasopo ku bahanzi bagenzi be abinyujije mu butumwa yashyize kuri Instagram.

Yavuze ko agiye kugarukana indirimbo ziremeye guhera mu kwezi kwa Nyakanga kunabamo umunsi w’amavuko wa nyina umubyara.

Diamond avuga ko abamukunda bafite kwitegura indirimbo nziza zirimo nizo yagiye akorana n’abahanzi bandi kandi yizera ko zizanyura abantu kugera muri Mutarama 2024.

Akomoza ku bamaze iminsi bavuga ko yarangiye ntacyo yakora ngo yongere kugaruka ku gasongera ku muziki agaragaza ko ababivuga batabizi yewe n’umuhanzi waba avuga gutyo yayobye.

Mu ndirimbo yatangaje ko yamaze gukora yagaragaje ko zirimo izo yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika barimo nabo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yerekana kandi ko ntamujyanama wundi acyeneye kubyo akora ahubwo abifuza gutanga inama baziha abandi bahanzi baba bifuza kwigereranya na we kandi batari mu rwego rumwe.

Diamond wari umaze iminsi adashyira hanze indirimbo yatangaje ko gukorana na bagenzi be bo muri Afurika y’Ibirasirazuba bifite icyo bisobanuye ku muziki we n’ururimi rw’Igiswahilie rukoreshwa na benshi.

Asoza agaragaza ko atazatenguha abamukunda ahubwo bafite kwitegura indirimbo nziza. Uyu muhanzi kandi akaba yitezwe mu Rwanda aho azataramira abazitabira iserukiramucu rya ‘Giants Africa Festival’.