Abantu basaga 40 bahitanwe n'impanuka y'ikamyo
Iyo mpanuka yabaye ku wa gatanu ubwo ikamyo yari itwaye kontineri ijyamo imizigo yaburaga feri mu masangano azwi nka Londiani Junction, hafi y’umujyi wa Kericho mu burengerazuba bw’igihugu, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya.
Komanda wa polisi Geoffrey Mayek yavuze ko abandi bantu 30 bakomeretse cyane ariko yongeraho ko umubare "ushobora kuba urenga".
Yanagaragaje impungenge ko umuntu "umwe cyangwa babiri" bashobora kuba bakiri munsi y’iyo modoka yabirindutse.
Tom Mboya Odero, undi komanda wa polisi ku rwego rw’akarere, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP avuga ko iyo kamyo yari irimo yerekeza i Kericho "yabuze feri yirara mu modoka umunani, moto nyinshi, abantu bari bari ku muhanda, abacuruzi, n’abandi bantu bari barimo gukora ibindi bintu".
Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko umushoferi yari yagerageje kwirinda kugonga imodoka ya bisi yari yapfiriye muri uwo muhanda.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko ababajwe cyane no kumenya ko bamwe mu bapfiriye muri iyo mpanuka bari "abantu b’urubyiruko bafite ejo hazaza hatanga icyizere n’abacuruzi bari bari mu mirimo yabo ya buri munsi".
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Ruto yongeyeho ati: "Dushishikarije abatwara moto kurushaho kwigengesera mu mihanda, cyane cyane muri iki gihe turimo kugusha imvura nyinshi".
Ifoto yakwirakwiriye ku mbuga za internet yerekanye igisa nka kontineri itukura ijyamo imizigo kiri hasi mu gace karimo ibyatsi, iruhande rw’umuhanda.
Dr Erick Mutai, Guverineri w’akarere ka Kericho, yavuze ko ibyabaye ari "igihe cy’umwijima" kuri ako karere.
Mu butumwa bwo kuri Facebook, buri kumwe n’ifoto y’iyo kontineri, yagize ati: "Umutima wanjye urashengutse".
Guverineri Mutai yongeyeho ko serivisi z’ubutabazi bwihuse za ngombwa zoherejwe ahabereye iyo mpanuka.
Amakuru ava aho yabereye avuga ko byibazwa ko imvura yari irimo kubangamira ibikorwa by’ubutabazi, ariko ntibizwi niba uko ikirere cyari kimeze hari uruhare byagize muri iyo mpanuka.
Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo kibaho cyane muri Afurika y’uburasirazuba, kuko imihanda yo hanze y’imijyi minini akenshi iba ari mito mu bugari.
Mu mwaka ushize, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ku rubuga rwaryo ko umugabane w’Afurika muri rusange ufite ikigero cya mbere cyo hejuru ku isi cy’impanuka zo mu muhanda.
Mu mwaka ushize, abantu 34 barapfuye rwagati muri Kenya ubwo imodoka ya bisi bari barimo yahanukaga ku iteme ikagwa mu mugezi wa Nithi uca munsi yaryo.