Dore ibintu umukobwa wese aba yifuza gukorerwa n'umusore bakundana ku buryo ubimikoreye uhita umwibagiza abandi basore bose bamutereta
Umukobwa kimwe n’umuhungu bahora barota kuzakomeza kuba mu rukundo nk’urwo mu buto. Urubuga the discovery news ruvuga ibi bikurikirana nk’ibyo umuhungu cyangwa umukobwa bakunda ndetse bigakomeza bubatse n’urugo.
1. Kuganira n’imvugo nziza
Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza yuzuye ubwuzu n’urukundo, amubwira icyo amukundira n’icyo yamukundiye, zimwe ingingo z’umubiri we akunda n’ibindi.
Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uku, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n’iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.
2. Kumwambika neza
Muri kamere y’abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n’igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose.
Iyo rero umugore akiri mu gihe cyo guteretwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y’imyambaro myiza by’umwihariko ijyanye n’uko ateye. Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byaye inshingano z’umugabo ko agomba kumwambika neza.
Abagore b’abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk’ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n’utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo, isaha , inigi , amaherena n’ibindi.
3. Kwihangana no gutanga imbabazi
Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje.
Nta mugore ukunda umugabo uhora umuncyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z’ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.
4. Kumukunda nka mbere kandi ukabimwereka
Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo; n’ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo.
Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n’ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.
5. Kumwita akazina keza
Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina; akamwita akazina ku rukundo mu rwego rwo ku mutetesha no ku mubyinirira.
Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n’umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n’undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.
6. Kumutembereza
Abakobwa kimwe n’abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.
Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe bya ‘week-end’ anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruh.uko cya kazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye. Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho.
7. Kumufata mu biganza byombi
Aha ugerageza kumureba mu maso umwitegereje, bimwereka ko nk’uko ariwe gusa wifuzaga kureba n’ubu mwamaze gushakana utajya uhararukwa kumureba.
8. Kumukinisha
Udukino two mu bwana nk’ubute, kwihishana, gupapurana, kubaburana(Gukina bakubitana ibiganza),…
9. Kumubwiza
Ukuri kuri buri kimwe cyose, n’ikitagenda kuri we niyo byamurakaza kubera uburemere bwabyo.
10. Kumubwira udukuru dusekeje
Udukuru dusekeje dutandukanye twaba ari ukuri twaba ari n’utwo umuhimbiye ukadushyiramo utudukabya dutuma aseka.
11. Kumutungura
N’impano zitandukanye cyangwa utugambo turyohera amatwi ye.
12. Kumuhanagura
Amarira igihe yarize kubera impamvu zitandukanye zamuriza.Nta mukobwa ujya upfa kwibagirwa umuhungu wamubaye hafi igihe yari mu gihe cy’agahinda kamuteye no kurira,aramuzirikana cyane.
13. Kumwibutsa
Ibiganiro mwagiranye mu gihe cyashize mu minsi yanyu ya mbere mu rukundo hamwe cyangwa n’ibyo mwagiye mukorerana cyangwa muganira mbere mutarakundana.Ibi bimwereka ko kumukunda bitagutunguye cyangwa bitakugwiririye ahubwo ari ibintu witondeye kandi wamwizeho bihagije maze ukamuhitamo wabifatiye icyemezo.
14. Kohererezanya sms
Ubutumwa bugufi(message)zirimo utugambo twiza nka « Bonjour, ma belle ! »(Ngenekereje navuga ko uba umubwiye ngo “waramutse mwiza wanjye”)
15. Kumuha agaciro no kumwitaho
Kumwereka ko umuhaye agaciro kandi umwitayeho nk’ibisanzwe n’iyo muri hamwe n’inshuti zawe.
16. Guca bugufi no gusaba imbabazi
Kumucira bugufi igihe wamukoreye ikosa cyangwa wamurakaje, ukamenya kumusaba imbabazi ubishyizeho umutima ku buryo bikugaragara no mu maso. Bizamuha kurushaho kugukunda kuko azarushaho kumva ko wicisha bugufi kandi udafunga umutwe.
17. Kumuba hafi buri gihe
Aha iyo umuba hafi ugakunda kumubaza amakuru ye,ukihangana ukamuhamagara niyo yaba agahe gato, ukamwereka ko uhorana amatsiko yo kumenya uko ameze buri gihe bimwongerera ikizere cy’uko muri kumwe kandi nawe akora uko ashoboye akakwiha.
Impamvu umukobwa yakwishima mu rukundo zo ni nyinshi.Gusa ikizihagarariye ni uguhora wifuza kandi ushaka icyo wamukorera kugira ngo yishime n’igihe yari yababaye umwereka ko umuri hafi kuri buri kintu cyose. Nukorera umukobwa mukundana ibi nawe azagerageza akore uko ashoboye kugira ngo akwereke ko agukunda kandi akwitayeho nk’uko nawe nawe wabimweretse.