Zecky-B yibarutse umukobwa ahamya ko ari uwa Yago
Zecky-B yabyaye umukobwa
Zecky-B ashinja Yago kumutera inda akamwihakana
Yvonne Kayitesi uzwi nka Zecky-B yahishuye ko yibarutse umukobwa akaba ari kuba mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’i Burasirazuba. Ni umwana wabonye izuba ku itariki 30 Kamena 2023 akaba yaravutse nyuma yo kubanza kubura amaraso agasabwa n'abaganga kurya imbuto bityo nyuma aza kwibaruka neza.
Yvonne Kayitesi uzwi nka Zecky-B yahishuye ko yibarutse umukobwa akaba ari kuba mu karere ka Rwamagana mu ntara y’i Burasirazuba.
Inkuru yatangiye kuba kimomo ku itariki 20 Gashyantare 2023. Byahise bimera nk’ibiciye igikuba mu itangazamakuru ry’imyidagaduro nyarwanda kuko uyu mwari yavugaga ko Yago ukora umuziki akabifatanya n’itangazamakuru ryo kuri YouTube ko yamwihakanye.
Amazina ye ni Yvonne Kayitesi ariko muri kuriya kwezi yamaze acaracara ku masheni atandukanye ya hano i Kigali yamenyekanye nka Zecky B. Muri Gashyantare yari yavuze ko atwite inda y’amezi ane. Icyabihamyaga rero ngo yari yaragiye yandika amatariki yose yahuriyeho na Yago. Icyakore ukurikije ibyo yavugaga mu biganiro byo kuri YouTube kuva ubwo kugeza ubu yari yarabererekereye itangazamakuru nubwo ubu yongeye kwatsa umuriro kuko iyi nkuru iraza kwiharira itangazamakuru ry’imyidagaduro. Hari benshi ubwo uyu mukobwa yavugaga ko yatewe inda banze kwemera ko Yago yaba yarateye inda uyu Brenda wiyita Zecky B. Hari n’abagiye kure bavuga ko uyu mwari yari yarabuze aho anyura ngo yamamare.
Akaba yarihambiriye ku izina rya Yago kugirango akurure amarangamutima ya benshi. Nta hantu na hamwe Yago yigeze avuga kuri ibi bibazo kuko yakunze kugaragara avuga ko byose bigamije kumushyira hasi kandi Imana irahari izamurwanirira byose birangire. Hari n’abatebyaga bakavuga ko ari amayeri yo gutwikira indirimbo nk'uko abahanzi bazwiho guhimba ibinyoma bagamije kwamamaza ibihangano byabo.
Inkuru yangezeho niyicariye muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Kigali ndi kwisomera cappuccino. Uko byatangiye twarimo dutera urwenya ku ngingo zitandukanye bigeze ku nkuru zo mu myidagaduro umunyamakuru w’inshuti yanjye araterura arambwira ngo uzi n’ibindi. Nanjye nti ashwi mpa amakuru. Arambwira ati:”Brenda wa Yago yabyaye umukobwa”. Nanjye rero numvise ari inkuru ifatika musaba ko ahamagara Brenda amubwira ko yibarutse koko akaba umwana ameze neza. Hari n’aho yageze atera urwenya ko uwo mwana asa na Yago (Brenda ariko abwira uwo munyamakuru). Kugeza ubu rero abamenye iyi nkuru yo guterwa inda (Zecky B) uwayimuteye akayihakana (Yago) akwiriye kumenya ko yibarutse imfura y’umukobwa.
Kubyara byabanje kugorana
Brenda yagiye kwa muganga ngo yibaruke basanga mu mubiri we nta maraso arimo. Ubundi yari kwibaruka hagati y’itariki 28 Kamena 2023 n’itariki 30 Kamena 2023. Siko byagenze rero ahubwo yahawe iminsi ngo yiyiteho arye imbuto noneho abona amaraso. Ku wa Gatanu w’ukwezi gushize nibwo yagiye kwa muganga aribaruka. Hari ku itariki 30 Kamena 2023.
Andi makuru ahari ni uko uyu Brenda hari umusore bamaranye igihe bakundana bikarangira nta mwana amubyariye. Inshuti za hafi z’uyu mukobwa zivuga ko yakundaga Yago cyane ku buryo yari gukora igishoboka cyose ngo amukureho urubyaro nubwo nta zindi nyungu zihishe inyuma. Ni umukobwa wakunze kuzenguruka mu byamamare ariko biza kurangira icyo yashakaga ari umwana ku buryo ibyo gushaka kwamamara nabyo yabyirukansemo ariko ubwamamare bwe ntibwamaze kabiri.
Abakuru bo bagiye kure bavuga ko umukobwa watewe inda atakabaye ajya kurira mu itangazamakuru kuko mu muco nyarwanda guterwa inda nta mugabo mubana byakabaye bitera isoni uwayitewe. Banavugaga ko yakabaye agana inzego za Leta zikamufasha gushaka uwamuteye inda aho kuza gusebya Yago kuko bahamyaga ko uriya mukobwa ashobora kuba afite ikindi yifuza kuri Yago kitari shyashya.
Uko ikibazo cyari giteye muri Gashyantare yose
Umukobwa uvuga ko yatewe inda na Yago nawe ngo n’umuhanzi ukoresha izina rya ‘Zeck B’ ariko izina ry’ukuri akaba ari Brenda
Uyu mukobwa yatangiye kumvikana mu itangazamakuru bwa mbere tariki 20 Gashyantare 2023, avuga ko Yago yamuteye inda akamwihakana.
Iyi nkumi yavugaga ko itwite inda ifite hafi amezi ane kandi yayitewe na Yago kuko amatariki baryamaniyeho yari ari mu bihe bye by’uburumbuke.
Inkuru zishinja Yago gutera inda uyu mukobwa zakomeje kwisukiranya aho nawe atasibaga mu itangazamakuru avuga ku mubano we na Yago.
Zeck B yavuze ko tariki 11 Ugushyingo 2022, aribwo yaryamanye na Yago, ariko nyuma bakomeza kugenda baryamana kugeza tariki 25 Ugushyingo. Nyuma ngo yatangiye kumva ibimenyetso agiye no kwa muganga basanga aratwite.
Abakoresha urubuga rwa Twitter baraye ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare, baganira ku ngingo y’abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abahanzi cyangwa ibyamamare byabayete inda.
Deejay Brianne wari ukiyoboye yatangiye agaruka ku byo amaze iminsi abona, avuga ko biba bigamije kwangiza izina ry’umuhanzi.
Cyakurikiwe n’abarenga ibihumbi bitanu aho by’umwihariko ubwo cyari kirimo kuba abarenga 1500 aribo bari bagikurikiye ndetse bagiye bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Ubwo ikiganiro cyari kigezemo hagati, Zeck B yaje gusaba abari bakiyoboye uburengazira bwo kugira icyo atangaza ndetse avuga ko agiye kwifashisha ibimenyetso by’amajwi.