Ibirori byo kwizihiza kwikukira(Kwigenga) k'Uburundi waranzwe n'imyiyereko y'abakomando - AMAFOTO

Ibirori byo kwizihiza kwikukira(Kwigenga) k'Uburundi waranzwe n'imyiyereko y'abakomando - AMAFOTO

  • Ibyaranze umuhango wo kwizihiza umunsi w'ubwigenge bw'Uburundi

Jul 03,2023

Ubwo hizihizwaga umunsi w'Ubwigenge mu gihugu cy'u Burundi, ibirori byaranzwe n'udushya turimo imyiyereko y'Abakomando bagenderaga ku migozi bari mu kirere ndetse no guhemba amafaranga abarimo aba Minisitiri babiri.



Umunsi wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 61 u Burundi bubonye Ubwigenge waranzwe n'imyiyereko yakozwe n'Abasirikare b'abakomando bashimishije abaturage bari kuri sitade Ingoma iherereye mu mujyi wa giteka.

Uretse abo bakomando bagurukiraga ku migozi Abapolisi n'Abasirikare bakoze imyireko yashimishije abaturage bari kuri sitade bari bakereye kureba ibirori byari bibereye ijisho.

Mu ijambo rya Perezida Ndayishimiye yasabye abadage bageze mu Burundi bwa mbere mu bihe by'ubukoroni gushyira ikimenyetso mu mujyi wa Giteka kigaragaza ko bageze bwa mbere muri icyo gihugu.

Perezida Ndayishimiye yambitse imidari y'ishimwe abarimo abaminisitiri babiri; Niteretse Martin, Minisisitri w'Umutekano w'imbere mu gihugu ndetse na Capt Dukundane Dieudonne, Minisitiri w'Ibikorwa remezo, bahabwa 5.000.000FBU buri muntu.

Abandi bahembwe kubera ubwitange barimo Abapolisi nka Major de Police Ndayishimiye Claudine wambitswe umudari w'ishimwe kubera kwitangira Igihugu anahabwa Miliyoni 2 Fbu. Colonel de Police Nibizi Gervais nawe ni umwe mu bapolisi bashimiwe ubwitange mu kazi bakora.