Yolo the Queen yatangaje ko atwite

Yolo the Queen yatangaje ko atwite

  • Yolo The Queen yavuze ko atwite

Jul 04,2023

Umunyamidelikazi wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram akagakundwa n’ibyamamare bikomeye ku isi , Yolo The Queen yatangaje atwite nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’umwe mubafana be.

Uyu mukobwa usanzwe ari umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga ryo kuri murandasi [Forex Trading], abinyujije Kirenga Phiona uzwi nka Yolo_the_queen_ yatangaje ko atwite, nyuma y’iminsi Harmonize agaragaza ko yamwihebeye.

Uyu mukobwa w’ikimero gitangaje, abinyujije kuri Instagram Story ubwo yasubizaga uwari umubajije impamvu atagitambutsa amafoto ye kenshi, amubwira ko atwite ariyo mpamvu ibyihishe inyuma.

Uwamubajije yagize ati “ Kuki utagitambutsa amafoto yawe muri iyi minsi ?, Yolo amusubiza ati “ Ndatwite”

Nubwo uwamubajije atazwi, uyu mukobwa yatambukije ubu butumwa nyuma yo gutambutsa ubwa Harmonize wari wanditse mu Kinyarwanda gitomoye, avuga ko atakomeza gutegereza kongera kubona iyi nkumi akayihobera.

Yagize ati “ Sinshobora gutegereza kongera kuguhobera mukunzi”
 
Mu gihe aba bombi bari bari kwakuranya ubu butumwa ku mbuga zabo, Yolo agitangaza ko atwite, Harmonize ntiyigeze atambutsa ubu butumwa ku rubuga rwa Instagram Story nkuko yari yabigenje ku bundi butumwa bwabanjirije ubwo.

Uyu mukobwa kandi yatangaje ko atwite nyuma y’amezi make Harmonize atangaje ko agiye kugura inzu i Kigali akegera Yolo yihebeye.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi, nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi