Amagambo Zari aherutse kuvuga ku mugabo we yatumye GK Chopa bahoze bakundana ava mu bitotsi

Amagambo Zari aherutse kuvuga ku mugabo we yatumye GK Chopa bahoze bakundana ava mu bitotsi

  • GK Chopa arabyinira ku rukoma kubera ko Zari yatangiye gushwana n'umugabo we

  • Umubano wa Zari n'umugabo we ntiwifashe neza

Jul 04,2023

GK Choppa wakundanyeho na Zari Hassan, arabyinira ku rukoma yishimira ko uyu mugore n’umugabo we Shakib batameranye neza.

Ku mbuga nkoranyamabaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hamaze iminsi hacicikana amajwi ya Zari yita umugabo we ikigwari anagaraza ko adafite icyo yimariye aho mwise ‘fala’.

Ijambo ‘fala’ rikaba rivuga mu kinyarwanda cya none umuntu w'indushyi wakubiswe, uri hasi. Ubijyanye mu kinyarwanda cyumutse ni umuntu udafite epfo na ruguru by’umwihariko mu birebana n'ubutunzi.

Zari yavuze ibi ahereye ahanini ku kuba umugabo we amurushya cyane by’umwihariko iyo bigeze mu birebana no gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Ayo majwi yagiye hanze mu gihe uyu mugore atabashaga kwitabira ibirori yari yatumiwemo mu Bwongereza avuga ko uwabiteguye atujuje amasezerano bagiranye.

Aya majwi ya Zari yatumye GK Choppa batandukanye mu 2022 agira icyo avuga. Mu butumwa yashyize hanze, yibasiye uwamusimbuye [umugabo wa Zari] anagira inama abagabo muri rusange.

Ati ”Ubutumwa ku bantu bose bifuza kumera nka Choppa mushake amafaranga mureke kwitwa ‘fala’, ubundi muryoherwe n’ubuzima by’indani.”

GK Choppa ari mu bashabitsi bakomeye banafite ubutunzi bw'akarataboneka bubarirwa muri za miliyoni z’amadorali. Yakundanyeho na Zari ndetse banajyana mu birori bitandukanye.

Mu gihe Shakib Cham kuri ubu uri mu rukundo na Zari na we akora iby’ubucuruzi gusa adafite ubutunzi buhanitse nk'ubwa Choppa.Zari Hassan na GK Choppa bakanyujijeho mu rukundoGK Choppa yibasiye Shakib uri mu rukundo na ZariZari aheruka kwisama yasandaye yandaga umugabo we