Umushoferi wagonze abantu 50 bose bakitaba imana yavuze uko byamugendekeye
Gilbert Ntuyemungu, aho ari mu bitaro, yabwiye abanyamakuru ati: "Nakandagiye kuri feri ariko ntizakora, nuko bituma [imodoka] ntayigumisha hamwe".
Uyu mushoferi avuga ko yibuka ubwo yumvaga abantu baboroga bakanagwa ku muhanda. Nyuma y’ibyo, avuga ko atibuka byinshi byakurikiyeho. Yaje kwisanga yagejejwe mu bitaro.
Iyo kamyo yari irimo kwerekeza muri Uganda ivuye muri kompanyi ikora sima yo muri Kenya, ubwo yiraraga mu modoka zitwara abagenzi hamwe no mu bacuruzi bari bari ku muhanda ku mugoroba wo ku wa gatanu.
Iyo mpanuka yari irimo imodoka icyenda hamwe na za moto nyinshi.
Ni imwe mu mpanuka zikomeye zo mu muhanda zatwaye ubuzima bw’abantu benshi vuba aha muri Kenya.
Komanda wa polisi muri ako karere, Geoffrey Mayek, yabwiye BBC ko Ntuyemungu namara gukira agasezererwa mu bitaro, abapolisi bazamubaza uko byagenze.
Mayek yongeyeho ko amaperereza ari yo azatuma bamenya niba Ntuyemungu azashyirirwaho ibirego.